Umwami w’ u Rwanda warusigaye Kigeli V Ndahindurwa yatanze atabashije gutahuka

Umwami w’ u Rwanda warusigaye Kigeli V Ndahindurwa yatanze atabashije gutahuka

| | Yasomwe inshuro 4,272 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Kigeli V Ndahindurwa, umwami wa nyuma u Rwanda rwagize mu mateka yarwo ari nawe ingoma ya cyami yarangiriyeho akaba ari nawe mwami w’u Rwanda wari ukiri ku isi, yatanze mu ijoro ryakeye aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Albert Rudatsimburwa, umunyamakuru akaba na nyiri Radio Contact FM na Contact TV, nk’umwe mu bari bakunze kugaruka cyane ku mateka n’ubuzima bw’umwami Kigeli, yatangaje kuri Twitter ko uyu mwami yaguye mu bitaro aho yari arwariye.

kigeli

Yagize ati: “Umwami Kigeli yari amaze iminsi itatu ari mu bitaro aho yaguye mu ijoro ryakeye. Yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ataragaruka iwabo avuye mu buhungiro”

Tariki 29 Kamena 1936, nibwo umwami Yuhi V Musinga yabyaye umwana w’umuhungu, amwita Ndahindurwa Jean Baptiste. Jean Baptiste Ndahindurwa yavukiye i Kamembe mu burengerazuba bw’u Rwanda, gusa mu 1944, Se umubyara Yuhi V Musinga yapfiriye mu buhungiro nyuma yo guhirikwa n’ababiligi agasimburwa ku ngoma na Mutara III Rudahigwa. Icyo gihe Musinga apfa, Ndahindurwa yari umwana muto w’imyaka 8 gusa y’amavuko.

Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umwami Mutara III Rudahigwa, Jean Baptiste yahise yimikwa aba umwami w’u Rwanda, ahita afata izina rya Kigeli V Ndahindurwa. Icyo gihe yari akiri umusore muto w’imyaka 23 y’amavuko kandi yari atarashaka. Yabaye umwami kuva tariki 25 Nyakanga 1959, kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami, muri kudeta bamukoreye bahengereye yagiye i Kinshasa aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, maze Mbonyumutwa Dominique afatanyije n’agatsiko ke ndetse banashyigikiwe n’abakoloni b’ababiligi, bamuvana ku ngoma bahita banasezerera burundu ingoma ya cyami maze himikwa ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika.

Kigeli V Ndahindurwa yahise ahungira mu cyahoze ari Tanganyika (Tanzania y’ubu), aho yabaga mu mujyi wa Dar Es Salaam. Nyuma yanabaye i Kampala n’i Nairobi, nyuma aza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yanahawe ibyangombwa nk’impunzi ya Politiki mu 1992, kuva ubwo akaba yiberaga hafi y’umujyi wa Washington DC. Kuva yahunga, yanze gushaka umugore ari mu buhungiro ndetse n’ubu atabarutse yari afite imyaka 80 akiri ingaragu, akaba yaranze gushaka umugore kuko ngo ari ibintu byari gukururira u Rwanda ibyago bikomeye cyane.

1 COMMENT

Leave a Reply