Umwana washyingiwe afite imyaka 14 yapfuye amaze kubyara bibabaza benshi

Umwana washyingiwe afite imyaka 14 yapfuye amaze kubyara bibabaza benshi

| | Yasomwe inshuro 1,453 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Turikiya, umwana w’ umukobwa witwa Derya washyingiwe ku gahato ubwo yari afite imyaka 14 y’ amavuko, yapfuye amaze kubyara nyuma yo kuva amaraso akanga guhagarara. Urupfu rw’ uyu mwana rukaba rwababaje benshi.

Derya yashyingiwe ku gahato n’ ababyeyi be ubwo yari afite imyaka 14 y’ amavuko gusa, kandi akaba yarashyingiwe ku mugabo ukuze cyane kumurusha. Ku va ubwo Derya ntiyigeze agira ubuzima bwiza kubera iyi myaka ye yari afite ndetse akagarekaho no gutwita afite iyi myaka.

14

Derya akimara kubyarira mu rugo ngo yaravuye cyane amaraso yanga guhagara ndetse akomeza no kumererwa nabi cyane dore ko ngo yakomeje kuva maraso menshi, aribwa umutwe bikomeye kandi akanaruka ku buryo yaje kujyanwa kwa muganga ariko biranga ashiramo umwuka kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ukwakira 2016 nyuma y’ iminsi ibiri gusa.

Umuganga wamwitayeho akigera mu bitaro yamazemo iminsi ibiri, yatangaje ko urupfu rw’ uyu mwana w’ umukobwa rwatewe no kubyara afite iyi myaka, polisi nayo ikaba yahise itangira iperereza kuri uru rupfu rw’ uyu mwana.

Mu gihugu cya Turikiya hakomeje kuvugwa ibikorwa by’ ababyeyi bashyingira abana babo bakiri abana cyane dore baba bari hagati y’ imyaka 13 na 15 y’ amavuko.

NO COMMENTS

Leave a Reply