Umukozi w’ umuryango w’abibumbye yiciwe muri Mali

Umukozi w’ umuryango w’abibumbye yiciwe muri Mali

| | Yasomwe inshuro 82 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umukozi w’ Umuryango w’Abibumbye yiciwe mu gihugu cya Mali, abandi benshi barakomereka nyuma y’igitero cyagabwe aho abo bakozi bari bacumbitse hafi y’umupaka w’igihugu cya Algeria.

5ae5aedd-ffbd-43f1-a5e0-afe6a42d5fe3_cx0_cy10_cw0_w987_r1_s_r1Mu nama y’Umuryango w’Abibumbye bavuze ko aho Umuryango w’Abibumbye ucumbitse mu gace ka Aguelhok, kateweho ibitero bigera kuri bine bitandukanye kuri uyu wa mbere aho umwe mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye w’Umunyakanada yishwe, abandi barenga umunani barakomereka.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon akaba yasabye gukurikirana ababa bagize uruhare muri icyo gitero. nkuko Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, kugeza ubu nta mutwe cyangwa agatsiko kari kigamba iby’icyo gitero.

Aka gace ko mu majyaruguru ya Mali kagabweho igitero, mu mwaka wa 2012 kacungwaga n’umutwe w’Abajihadi, ariko ku bufatanye n’ingabo z’Ubufaransa aka gace kaje kwirukanwamo umutwe wa Islamic state, gusa hari uduce tukiri mu maboko y’uyu mutwe.

Ibitero bifitanye isano n’intagondwa z’ al-Qaida bikomeje gufata indi ntera, aho kugeza ubu abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bagera kuri 32 bamaze kwicwa kuva uyu mwaka watangira mu gihugu cya Mali.

NO COMMENTS

Leave a Reply