Umwuka mubi hagati ya Yaya Toure na Pep Guardiola wafashe indi ntera

Umwuka mubi hagati ya Yaya Toure na Pep Guardiola wafashe indi ntera

| | Yasomwe inshuro 149 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’ uko umwuka utari mwiza hagati ya Yaya Toure n’ umutoza we Pep Guardiola ukomeje kuzamo agatotsi bitewe n’ uko uyu mukinnyi atagihabwa amahirwe yo gukina, ubu noneho byamaze gufata indi ntera, Guardiola abwira Toure ko atazongera gukandagira mu kibuga mu gihe umujyanama we atarasaba imbabazi mu ruhame.

Pep Guardiola atangaza ko yababajwe n’ amagambo yatangajwe n’ umujynama wa Yaya Toure,  Dimitri Seluk anenga cyane kuba uyu mutoza yibasira uyu mukinnyi kandi akaba ataramutanze mu bakinnyi yagombaga kuzifashisha mu mikino ya UEFA Champions Legue, bityo ngo uyu mujynama nadasubira mu bitangazamakuru asaba imbabazi Yaya Toure akaba agomba kwibagirwa ibyo gusubira mu kibuga.

Pep Guardiola akomeza avuga ko byamugoye cyane kutamushyira ku rutonde rw’ abakinnyi azifashisha kuko azi neza ko ari umukinnyi mwiza. Ariko ngo umunsi umujynama we avuga ayo magambo, ngo Yaya Toure yahise abura umwanya wo gukina.

Yaya Toure yaje mu ikipe ya Manchester United avuye mu ikipe ya FC Bracelona yatozwaga na Pep Guardiola, icyo gihe yari umukinnyi mwiza, ariko bikavugwa ko atumvikanaga n’ uyu mutoza akemera kumurekura. Yageze muri Man City yerekana ko yari umukinnyi FC Barcelona yari igikeneye.

Amasezerano yari afite muri iyi kipe ararangira mu mpera z’ uyu mwaka w’ imikino ndetse no mu kwezi kwa mbere akazaba yemerewe kuba yava muri iyi kipe yigurishije.

NO COMMENTS

Leave a Reply