Umwuzure udasanzwe wibasiye Vietnam 15 bahasiga ubuzima

Umwuzure udasanzwe wibasiye Vietnam 15 bahasiga ubuzima

| | Yasomwe inshuro 143 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Muri Vietnam abantu 15 baguye mu mwuzure udasanzwe, abandi ibihumbi ubavana mu byabo mu majyepfo y’uburasirazuba bw’iyi ntara nkuko abashinzwe kurwanya ibiza babitangaje kuri uyu wa mbere.

download-8 Uyu mwuzure ngo waba waturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa, hari umuyaga ukonje cyane byatumye imihanda ifunga, amazu agera kuri 200 arangirika bikabije n’andi agera ku bihumbi 4000 ararengerwa mu ntara 12.

floods

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko imyaka iri kuri hegitali ibihumbi 12000 na yo yarengewe n’amazi, ndetse n’amatungo yaba amaremare n’amagufi agera ku bihumbi 4000 yatwawe n’umwuzure.

Ibi bibaye nyuma y’aho mu kwezi gushize abatari bake na bo bibasiwe n’umwuzure bahasiga ubuzima mu ntara ya Ha Tinh na Quang Binh, icyo gihe amazu ibihumbi 100,000 na yo yarengewe n’umwuzure.

NO COMMENTS

Leave a Reply