Umugandekazi yiyahuye asimbutse umuturirwa arapfa

Umugandekazi yiyahuye asimbutse umuturirwa arapfa

| | Yasomwe inshuro 203 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umugandekazi w’ imyaka 22 utaramenyekana amazina ye wabaga mu gihugu cya Thailand yiyahuye asimbutse umuturirwa ahita ashiramo umwuka ako kanya nyuma y’ uko yari amaze gushwana n’ umuntu kuri telefoni.

Ashley Danniels wari inshuti y’ uyu mugandekazi yabwiye polisi ko uyu wiyahuye yari inshuti ye. Yavuze ko bagarutse aho yari atuye mu igorofa ya 16 mu nzu ya  Suksawat Modern Condoview iherereye ku muhanda waSuk Sawat Road, ahagana saa munani zo mu rucyerera.

Ngo ubwo bari baryamye uyu mugore yaje kwitaba telefoni ariko ngo mu biganiro yagiranaga n’ uwari umuhamagaye ntago bigeze bumvikana kuko bashwanaga cyane. Nyuma uyu mugore ahiota afata icyemezo cyo kwiyahura asimbuka igorofa anyuze mu idirishya ry’ icyumba bari baryamyemo.

Uyu mugabo Ashley Danniels ngo yahise ajya guhuruza abazamu b’ iyo nyubako abamenyesha ibibaye basanga umurambo w’ uyu mugore yambaye umupira w’ umukara ndetse n’ agakabutura k’ ubururu na telefoni yamenaguritse cyane.

NO COMMENTS

Leave a Reply