Undi muhanzi w’umunyafurika wo mu itsinda rya Magic system yitabye Imana

Undi muhanzi w’umunyafurika wo mu itsinda rya Magic system yitabye Imana

| | Yasomwe inshuro 856 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Magic system n’itsinda rigizwe na bagabo 4, rikaba rikorera mu gihugu cya Cote d’ivoire mu mujyi wa Abidjan, rikaba ryarashinzwe mu mwaka wa 1996. Aba bagabo bakaba bari mu gahinda gakomeye gatewe no kubura umwe mu bari bagize iri tsinda witwa Pepito (Didier Bonaventure Deigna).

Magic system

Didier Bonaventure Deigna w’imyaka 46 uzwi kw’izina rya Pepito, wari umwe mu bacuranzi bagize itsinda rya magic system, ku cyumweru tariki 01 Gicurasi 2016 yitabye Imana arohamye mu mazi yo muri Jacqueville mu majyepfo ya Cote d’ivoire.

Magic system PEPITO RIP

Uyu mugabo Pepito urupfu rwe rwaje rutunguranye dore ko yarohamye ubwo yageragezaga gukiza undi muntu warugiye ku rohama, aho kugirango amukize bikarangira ariwe uhasize ubuzima.

ibi bije nyuma gato y’urupfu rwundi muhanzi ukomeye hano muri Africa Papa Wemba wo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC), dore ko nawe aherutse kwitaba Imana mu minsi ishize, ubwo yagwaga ku rubyiniriro agahita yitaba imana hagati mu gitaramo yari arimo ashimisha abakunzi be bari baturutse hirya no hino muri Cote d’ivoire.

Itsinda Magic system ryamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa Magic in the air baririmbye bafatanyije nundi muhanzi witwa chawki.

Magic system

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Magic In The Air

Magic System ikaba yari ikunzwe cyane mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa muri Afurika ndetse no mu gihugu cy’ubufaransa.

NO COMMENTS

Leave a Reply