UNICEF: Byibura abana bagera kuri miliyoni 50 bavuye mu byabo

UNICEF: Byibura abana bagera kuri miliyoni 50 bavuye mu byabo

| | Yasomwe inshuro 111 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Icyegeranyo cy’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku bana UNICEF, kiragaragaza ko abana bagera kuri miliyoni 50 bataye ingo zabo kubera ikibazo cy’ intambara, ihohotera,n’itotezwa.

wared-633x393Umunyamabanga nshingwabikorwa mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurengera abana Anthony Lake, yavuze ko hari amashusho y’abana agaragara ateye agahinda, umubiri wa Aylan Kurdi ari gukarabira hafi y’inkombe y’uruzi akanahumukira, isura ye izenzemo amaraso  ubwo yari yicaye mu mbangukiragutabara nyuma yuko umuryango we utatanye.

Yakomeje agira ati:”Ariko hari amafoto y’abakobwa cyangwa abahungu agaragaza abana babayeho mu buzima butameze neza, ibi biradusaba uruhare rwa buri muntu”.

Mu isesengura ryakozwe na UNICEF ryagaragaje ko abana bagera kuri muliyoni 28 batandukanye n’imiryango yabo, kubera ihohoterwa ndetse n’ imidugararo biba ku mipaka, harimo miliyoni 10 z’abana b’impunzi.

Hari abandi bagera kuri miliyoni 17 batandukanye n’ababyeyi babo, kubera kubura ubumuntu. Hari abandi bagera kuri miliyoni 20 bavuye mu miryango baturukamo kubera ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’ubukene bukabije.

Ati:”Abenshi muri bo bahura n’itotezwa no gufungwa kubera kutagira ibyangombwa bibaranga ndetse bakanabura uburyo bwo kwitabwaho”.

Mu mwaka ushize wa 2015 abana b’impunzi bagera kuri 45% bahuye bari baturutse mu bihugu bya Syria n’Afghanistan.

UNICEF ikaba yarasabye ubuyobozi kurangiza ikibazo cy’abana b’abimukira bafunzwe cyangwa kubashakira sitati y’ubuhunzi, kwemerera abo bana kugera kuri serivise z’ubuhunzi.

NO COMMENTS

Leave a Reply