Urubanza rwa Simbikangwa wari mubyara wa Habyarimana rwatangiye gusubirwamo

Urubanza rwa Simbikangwa wari mubyara wa Habyarimana rwatangiye gusubirwamo

| | Yasomwe inshuro 142 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa kabiri mu rukiko rw’ubujurire rw’i Bobigny mu Bufaransa hatangiye urubanza rw’ubujurire rwa Pascal Simbikangwa wabaye umwe mu ngabo zarindaga perezida Habyarimana, mu gihe cya Jenoside akaba yari akuriye serivise z’iperereza zitwaga icyo gihe ‘criminologie’.

Pascal Simbikangwa asjinjwa ibyaha bitandukanye bya Jenoside yakoze ubwo yari igikomnerezwa ku butegetsi bwa Habyarimana dore ko yari umwe mu ngabo zarindaga perezida Habyarimana, mu gihe cya Jenoside akaba yari akuriye serivise z’iperereza zitwaga icyo gihe ‘criminologie’.

Pascal yari yahamijwe ibi byaha bya Jenoside ndetse anakatirwa igifungo cy’imyaka 25. Nyuama ariko Simbikangwa yaje kujuririra ibi bihano yahawe, bikaba bitegenyijwe ko guhera kuri uyu wa 2 tariki 25 Ukwakira kugeza ku ya 09 Ukuboza uru rubanza rugomba kuburanishwa bundi bushya.

Simbikangwa yavukiye i Karago mu w’ 1959, mu mwaka wa 1986 nibwo Pascal Simbikangwa yakoze impanuka ikomeye y’ imodoka ndetse anakuramo ubumuga. Yabaye umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Habyarimana Juvenal dore ko yari n’ umwe mu ngabo zimurindira umutekano. Yhawe kandi no kuyobora ibiro byari bishinzwe iperereza.

Pascal yabanje guhungira mu birwa bya Comoros, mu mwaka wa 2008 yatse ubuhungira muri Mayotte. Yaje gutabwa muri yombi tariki ya 28 Ukwakira 2008. 

Mu rubanza yaburanye ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse bikaza no kumuhama, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Simbikangwa yari inshuti ikomeye ya Perezida Habyarimana ndetse akaba yari na mu byara we mu muryango, ariyo mpamvu yari yarihaye ububasha bwose.

Pascal kandi yari umunyamigabane ukomeye muri radiyo rutwitsi ya R.T.L.M yakoreshwejwe cyane n’ ubutegetsi bwariho mu kubiba urwango mu banyarwanda ndetse no gukangurira abahutu gutsembatsemba abatutsi.

NO COMMENTS

Leave a Reply