Urubyiruko Gatolika mu mwiherero w’iminsi itatu i Nyamirambo

Urubyiruko Gatolika mu mwiherero w’iminsi itatu i Nyamirambo

| | Yasomwe inshuro 164 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Urubyiruko gatolika rwo muri Arkidiyoseze ya Kigali kuri uyu gatatu bateraniye muri paruwasi ya Nyamirambo mu mwiherero w’iminsi itatu aho bagiye kuhigira ijambo ry’Imana, bagasabana, bakidagadura, bakungurana ibitekerezo uko bakwitwara ejo hari imbere biga kumenya Imana no kuyubaha.

DSC02082

Muri iki cyumweru hatangijwe iminsi mpuzamahanga y’urubyiruko gatolika kuri uyu wa kabiri. Arkidiyoseze ya Kigali  yateranyirije hamwe abasore ni inkumi barenga igihumbi baturutse imihanda yose mu ma Paruwasi arenga 27 agize iyi Arkidiyoseze mu ihuriro ry’urubyiruko aho bafite insanganyamatsiko igira iti: “ Hahirwa abagira impuhwe kuko nabo bazazigirirwa.”

Nkuko bamwe mu basore ni nkumi baganiriye ni ikinyamakuru TouchRwanda.com babidutangarije basanga ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe icyo urundi rubyiruko rwo muyandi ma Paruwasi babarusha maze bagahuza ibitekerezo barebera hamwe icyabateza imbere, bakarushaho kwirinda ibishuko muri iki gihe k’ibiruhuko.

Uyu umwiherero utangizwa n’isengesho (Misa) mu gitondo nyuma yaho hagakurikiraho ibiganiro bitangwa na bamwe mu bayobozi ba kiliziya, Hakabaho guha urubyiruko umwanya wo kubitekerezaho hagati mu matsinda, hakaza kubaho gusangira ifunguro ry’amanywa kugicamunsi hakabaho ibikorwa bitandukanye byo kwidagadura aho urubyiruko rubona umwanya wo guconga ruhago na bagenzi babo. Nkuko byatangiye mu gitondo ni nako bisozwa n’isengesho nanone ku mugoroba.

Nkamiyayo Jean Mari Vianney uhagarariye urubyiruko waje aturutse muri Paruwasi ya Masaka asanga ari umwanya mwiza wo guhurira hamwe nkurubyiruko mugihe k’ibiruhuko bagasabana, bikabarinda gutatana kandi bakarushaho kuganira n’Imana mu isengesho.

Umwe mu ba padiri bahagarariye urubyiruko muri arkidiyoseze ya Kigali waje aturutse  Paruwasi ya Ruli Jean Pierre Ntivuguruzwa asanga ari umwanya mwiza wo kwibutsa urubyiruko ko gukorera Imana bitangira umuntu akiri muto, kubibutsa amabwiriza ya kiliziya cyane cyane kugira impuhwe dore ko turi ari nu mwaka w’impuhwe bakigisha urubyiruko uko rwakwitwara mu rukundo, mu myambarire bakaganira n’urubyiruko babagira inama ku ngingo zitandukanye zibareba mu buzima bwa buri munsi.

Padiri Jean Pierre Asanga urubyiruko rutitabiriye uyu mwihererero rwahombye ikintu kinini kuko uyu uba ari umwanya mwiza wo kumva icyo kiliziya ibifuzaho, nabo bakayibwira icyo bayifuzaho.  kandi ko ari umwanya mwiza wo guhura bagasabana na bagenzi babo birinda kwiyandarika mugihe kibiruhuko.

Uyu mwiherero w’urubyiruko uramara iminsi itatu uri busozwe kuri uyu wa gatandatu bakaba bashimira byimazeyo abakristu ba Nyamirambo babakiriye mu ngo zabo.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA

NO COMMENTS

Leave a Reply