Uruganda Sahasra rwamuritse amatara azigama 60% by’umuriro

Uruganda Sahasra rwamuritse amatara azigama 60% by’umuriro

| | Yasomwe inshuro 213 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Uruganda sahasra electronics Rwanda ltd ku mugoroba wo kuri uyu wa kane rwamuritse ku mugaragaro amatara adakoresha ingufu z’umuriro nyinshi kandi akorerwa mu Rwanda,  aho aya matara azigama ingufu z’umuriro kugera kuri 60%.


Uru ruganda rukora amatara ya LED Lights rukaba rwaroroherejwe mu kuza gushora imari mu Rwanda nkuko biri muri gahunda ya leta yihaye yo korohereza abashoramari kuza gukorera mu Rwanda, kandi ngo ibi bikorwa byabo bifitiye abanyarwanda akamro nkuko bivugwa na Innocent SAFARI umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, MINEACOM ati:”hamwe no gushishikari abashoramari kuza gushora imari mu gihugu cyacu, hari amategeko afasha ishoramari, kandi si ibyo gus akuko dushyiraho n’ibikorwa remezo bituma aba baza gutangiza inganda zabo mu buryo bworoshye, kuko usanga bizafasha abanyarwanda nkubu aya matara abungangabunga ibidukikije, ikindi aya matara azigama umuriro, nibyo twishimira ko uru ruganda muri uyu muryango w’afurika y’iburasirazuba akora aya matara”.

sahasra electronics Rwanda ltd

 

 

Nkuko bisobanurwa n’umuyobozi mukuru w’uruganda Sahasra electronics Rwanda ltd VARUN MANWANI ngo hari impamvu yatumye bahitamo kuza gukorera mu Rwanda ati:”murabizi u Rwanda rufite byinshi byiza harimo abaturage baho, imiterere yaho, n’ahantu hari ikirere cyiza, hadashyuha cyane, hahora hari ikirere kiringaniye cyiza, rero ibyo byose biri mu Rwanda nibyo byiza bibereye uruganda rwacu rukora ibikoresho nk’ibi”.

Ibi bikorwa byako kandi kuko bikorerwa mu Rwanda n’abakoramo akaba ari abanyarwanda bituma byitwa ko bikorerwa mu Rwanda cyangwa se  MADE IN RWANDA nkuko uyu muyobozi VARUN MANWANI ukomeza abisobanura ati:”aya matara yakorewe mu Rwanda kuko akorerwa muri Masoro, ukuyemo urukurikirana n’umugore we, abandi bose bakoramo ni abanyarwanda, ntabwo tugiye kuzaba abaturutse mu buhinde ngo aribo baza gukoramo, kuko dushaka kuba uruganda rwo mu Rwanda, dutegereje inyungu ku banyarwanda”.

sahasra electronics

Uru ruganda rwatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012, rufite isoko mu Rwanda rya miliyoni 11 na 12, hakiyongeraho isoko muri afurika y’iburasizuba rigera kuri miliyoni zirenga 160, kandi ngo batangiye kohereza ibikorwa byabo mu bihugu bituranye n’u Rwanda nka Uganda, Kenya, Tanzania, uru ruganda kandi rukaba rwarashoye amafaranga agera kuri milliyari ebyiri n’igice muri uru ruganda rukora amatara ariko ngo uko isoko rigenda ryaguka iri rishoramari rishobora kwiyongera.

Yakozwe na Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply