Urujijo ku bayobozi ba Rayon Sports beguye ku mirimo yabo

Urujijo ku bayobozi ba Rayon Sports beguye ku mirimo yabo

| | Yasomwe inshuro 728 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Urujijo nyuma y’aho abayobozi batatu bari muri komite y’Umuryango wa Rayon Sports, barangije kwandika amabaruwa begura ku mirimo yabo nyuma y’amezi asaga arindwi bagiriwe icyizere n’abanyamuryango b’iyi kipe.

Uwari umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Rayon Sports Ange Claudine Musabende, umubitsi Habarugira Vital na Visi Perezida wa mbere ushinzwe imiyoborere Rudasingwa Jean Marie Vianney, barangije kubwira ubuyobozi bw’umuryango w’iyi kipe ko batagishoboye gukomeza inshingano zabo.

Igitera urujijo, ubwo twaganiraga n’uwari Umunyamabanga ndetse akaba n’Umuvugizi w’Umuryango Ange Claudine, yaduhamirije aya makuru gusa yirinda kuvuga impamvu nyamukuru yo kwegura kwabo.

Yagize ati “Ni byo twarangije kubwira ubuyobozi ko tweguye mu ikipe ya Rayon Sports. Turi abakunzi ba Rayon Sports kandi tuzahora tuyikunda tunayishyigikira, gusa byari byiza ko twegura turizera ko abazadusimbura bazakomeza umurongo mwiza twari dufite”.

Tariki ya 3 Mata 2016, ni bwo abanyamuryango ba Rayon Sports bakoze inteko rusange yagombaga gukorwamo amatora yari amaze iminsi yigizwa imbere. Mbere y’uko aya matora akorwa, abafana b’ikipe y’i Nyanza bari babanje gusaba ko umuyobozi w’inama y’ubutegetsi bwa Rayon Sports, Ngarambe Charles yakwegura gusa bikaza kurangira hemeranyijwe ko amatora y’umuryango ari yo yakorwa.

Icyo gihe Perezida w’umuryango yabaye Kimenyi Vedaste wanagaragaye kuri uwo mwanya ari umwe rukumbi, Visi Perezida ushinzwe ubuyobozi aba Rudasingwa Jean Marie Vianney, ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe ubukungu hatorwa Muhirwa mu gihe umunyamabanga yabaye Musabende Claudine naho ku mwanya w’ umubitsi hatorwa Habarugira Vital.

Muri batanu bari batowe mu kwezi kwa kane uyu mwaka, batatu batangaje ko beguye ku mirimo yabo.

Gacinya na Gakwaya byavugwaga ko ari bo bari mu nzira zo kwegura bitewe no kutumvikana na skol ibatera inkunga.

NO COMMENTS

Leave a Reply