Urukundo rw’ibanga rurakemangwa hagati ya Olvis na Miss Shariffa

Urukundo rw’ibanga rurakemangwa hagati ya Olvis na Miss Shariffa

| | Yasomwe inshuro 2,372 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma yo gutandukana kwa Olvis Mugabo na Miss Vanessa, biravugwa ko uyu musore ashobora kuba agiye kwishumbusha undi Nyampinga, ibi bikaba byavuzwe nyuma yuko Olvis abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ye na Miss Shariffa ikaba ikomeje kuvugisha abatari bake.

Miss miss sharifa yabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’U Rwanda 2016, ndetse anahabwa ikamba ry’umukobwa wari ushyigikiwe na benshi kurusha abandi (Miss Popularity).

1453817016_img20160124wa0032

Olivis abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ye na Miss Sharifa, maze yandikako ati “With my friend @umuhoza_sharifa since 2013″, ibi byateye abantu urujijo cyane, ibaza niba nyuma ya Miss Vanessa, ashobora kuba ari mu rukundo rw’ibanga na Miss Sharifa

JPEG - 41.1 kb

Ibitekerezo byatanzwe kurino foto ni byinshi aho wasangaga abantu bagereranya aba bakobwa bombi mu bwiza no mu mico, abandi ugasanga barashima Couple yabo.

Ubwo twageragezaga kuvugana na Nyirubwite ntibyadukundiye gusa abantu bakomeje kubikemanga ko Miss Sharifa yaba yasimbuye Miss Vanessa

olvisbbb

 

 

NO COMMENTS

Leave a Reply