Urutonde rw’ abakinnyi bapfiriye mu kibuga – RIP

Urutonde rw’ abakinnyi bapfiriye mu kibuga – RIP

| | Yasomwe inshuro 654 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Imikino ni ikintu kitabirwa n’ umubare wabantu benshi ku Isi, aho bamwe bahagirira ibihe byiza bamwe bikaba bibi, haba abahura n’ imvune rimwe zikabaviramo ubumuga bukomeye. Hari n’abakinnyi bapfiriye mu kibuga, bahura n’ ibyago bikomeye ugasanga ubuzima bwabo busigaye mu kibuga.

Footbal ni umukino ukunzwe cyane ku Isi ariko wagiye unatwara ubuzima bw’ abakinnyi batari bakeya ugasanga bari gukina bishimye ariko nyuma umukino ukarangira bitabye Imana. Menya abakinnyi bapfiriye mu kibuga ndetse n’ amakipe babaga bari gukinira.

8. Jumadi Abdi- Indonesia

abdi

Jumaidi Abdi ni umukinnyi wakiniraga ikipe y’ igihugu ya Indonesia yavunikiye mu kibuga bimuviramo kujya mu bitaro ariko nyuma y’ iminsi umunani yaje kwitaba Imana atarakira.

7. Cristiano Junior- Dempo

cristiano-juniour

Cristiano Junior iyo benshi bamwumvishe batekereza shampiyona yo mu Buhinde kuko ariho uyu muvandimwe yagwiriye mu kibuga ubwo yakiniraga ikipe ya Dempo. Ibi byaje kuba ubwo yagonganaga na  Mohun Bagan keeper Subrata Paul agahita yitura hasi bikarangirira aho.

6. Hrvoje Ćustić- Croatia

hrvoje-custic-croatia

Umusore Hrvije yakiniraga ikipe y’ igihugu ya Croatia. Hari mu mwaka wa 2008 Hrvoje Ćustić ubwo yateraga umupira n’ umutwe ari mu kirere mu kugwa kwe yaguye nabi agusha umutwe. Abaganga baje kumuvura basanga byarangiye.

5. John Thomson- Celtic

john-thomson-celtic

John Thomson nawe ari mu bakinnyi baguye mu kibuga we yakiniraga igihugu cya Scotland n’ ikipe ya Celtic.

4. Tommy Blackstock- Manchester United

tommy-1

Tommy wakiniraga ikipe ya Manchester United we yaguye mu kibuga mu mwaka wa 1907.

3. Patrick Ekeng- Cameroon

ekeng

Yitwa Patrick Ekeng ni yaguye mu kibuga muri uyu mwaka turimo wa 2016 ubwo yarari gukinira ikipe ye ya Dinamo Bucharest.

2. Albert Ebosse- Cameroon

ebosse-cameroon

Albert Ebosse ni umunyacameroon waguye mu kibuga mu mwaka wa 2014.

1. Marc-Vivien Foe- Cameroon

foe-cameroon

Mu mwaka wa 2003 abanyacameroon ni umwaka batazibagirwa ubwo umukinnyi wabo Foe yagwaga mu kibuga ku mukino bakinagamo n’ ikipe ya Columbia bari ku mukino wa 1/2 mu mikino ya ihuza ibihugu ku Isi.

NO COMMENTS

Leave a Reply