Dore urutonde rw’ abanyamakurukazi bafite uburanga bushamaje ndetse bunakurura abagabo

Dore urutonde rw’ abanyamakurukazi bafite uburanga bushamaje ndetse bunakurura abagabo

| | Yasomwe inshuro 39,485 | Ibitekerezo byatanzwe
8
SHARE

Itangazamakuru ryo mu rwanda muri iki gihe ririmo kugenda ritera imbere cyane aho usanga ibitangazamakuru biri kwiyongera ku bwinshi n’ abakozi babikoraho bakaba benshi aho kuri ubu n’ igitsina gore (abanyamakurukazi) kimaze kugwira muri uyu mwuga ku bwinshi.

Akenshi na kenshi usanga bamwe bakunzwe cyane bitewe n’ ubuhanga bakorana ibiganiro byabo cyangwa bw’ amajwi yabo. Hari n’ abandi bakundwa bitewe n’ uburanga bwabo. Touchrwanda.com yabahitiyemo kubagezaho bamwe mu bakobwa bakora umwuga w’ itangazamakuru bafite ubwiza kurusha abandi ndetse baba bakurura igitsina gabo cyane.

5. Aissa Cyiza

Aissa Cyiza
Aissa Cyiza unafite ijwi ryiza aza mu rutonde

Aissa Cyiza ni umunyamakuru wakoze kuri radio ya Isango star aza kuyivaho. Ubu abarizwa kuri Royal Fm. Uyu mukobwa afite ubuhanga cyane haba mu biganiro bye ndetse n’ ijwi rye.

4. Sandrine Isheja Butera

Sandrine Isheja
Isheja Sandine umaze kwigarurira abanyarwanda benshi cyane bitewe n’ ubuhanga bwe

Isheja umaze kwamamara cyane kubera uburyo akoramo ibiganiro bye yakoze ku ma radio nka Isango star, K fm kuri ubu akaba ari kubarizwa kuri Kiss Fm mu kiganiro gikunzwe n’ abatari bake gitambuka mu masaha ya mugitondo.

3. Mutoni Balbine

Mutoni Balbine
Mutoni Balbine wiyamamarije kuba Miss rwanda 2015 nawe azamo

Mutoni yamenyekanye cyane ari mu gikorwa cyo guhatanira kuba Miss Rwanda ariko ntibyaza kumuhira kuko atabashije kwegukana ikamba. Nyuma nibwo nawe yaje kwinjira mu itangazamakuru kuri ubu akaba abarizwa kuri Radio 10.

2. Iradukunda Michelle Michu

Iradukunda Michelle
Ubuhanga, ijwi rye, ubwiza afite nibyo bimuhesha kuza ku mwanya wa kabiri

Iradukunda Michu nawe ni umunyamakuru ukunzwe n’ abatari bake kubera ubuhanga n’ ijwi rye rinyura benshi. Nawe ni umwe mu banyamakurukazi bakunzwe kubera uburanga. Kuri ubu akora kuri Magic FM

  1. Makeeda
Makeeda niwe uyoboye ku mwanya wambere
Makeeda ukorera radio ya contact fm 1 ku rutonde rw’ abanyamakurukazi

Makeda ni umunyamakuru ufite uburanga budashidikanywaho n’ abatari bake hano mu Rwanda. Umunyamakuru wa touchrwanda.com akaba yamugeneye umwanya wa mbere kuri uru rutonde. Makeeda asanzwe akorera Radio Contact FM

8 COMMENTS

Leave a Reply