USA: Bidashidikanywaho Donald Trump atsinze amatora.

USA: Bidashidikanywaho Donald Trump atsinze amatora.

| | Yasomwe inshuro 785 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Donald Trump utarahabwaga amahirwe kuva ku ikubitiro, yakoze ibitari byitezwe na benshi atsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika arushije kure Hillary Clinton bari bahanganye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa moya nibwo ibyavuye mu matora bitangira kumenyekana nyuma y’amezi y’ibikorwa byo kwiyamamaza birimo guhangana, gutukana, gushinjanya ibyaha binyuranye n’ivumburwa ry’amabanga atari yarigeze amenyekana arimo n’ubusambanyi.

Uko byifashe kugeza ubu

9:10: Trump arabura amajwi ane ngo atsinze mu gihe Clinton abura 52

-  8:50: Trump arabura amajwi atandatu

Mu gihe kitarambiranye Trump arageza ku Isi ijambo rya mbere nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko abura amajwi atandatu gusa ngo atsindire kuyobora iki gihugu kimaze imyaka isaga 145 kiyoboye ibindi mu ngeri zose.

Uyu mugabo udafite ubunararibonye buhambaye muri politiki, amaze gutsinda muri Leta ya Pennsylvania ibarirwa abatora 20. Iyi niyo Clinton yari asigaye acungiraho gusa. Yanatsinze kandi muri Leta ya Alaska.

- Idolari ryataye agaciro

Mu ijoro ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byinshi byahindutse by’umwihariko mu bukungu aho idolari ryataye agaciro ugereranyije n’andi mafaranga mpuzamahanga.

Kugeza ubu amajwi aragaragaza ko umukandida Donald Trump ari imbere mu matora kuko amaze guhigika Hillary Clinton muri leta nyinshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ifaranga ya Mexique ryamanutse cyane mu mateka ugereranyije n’idolari, aho ku nshuro ya mbere ryataye agaciro ka 13% bitewe na politiki ya Donald Trump yo guhagarika burundu amasezerano mu by’ubucuruzi hagati ya Amerika na Mexique.

Reuters iratangaza ko idolari rya Amerika ryataye agaciro ka 2.5% ugereranyije n’ama-Euro, rita agaciro kangana na 3.7% ugeraranyije n’ama-Yen (akoreshwa mu Buyapani), naho agaciro ka zahabu kiyongeraho 4.7%.

– Trump yatangiye gukoza ikirenge kimwe muri White House

Ibyishimo ni byose ku barwanashyaka ba Donald Trump aho umukandida wabo abura amajwi 16 kugira ngo yegukane intsinzi abe Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni mu gihe Hillary Clinton akeneye amajwi 52. Gusa amahirwe menshi ni uko Trump ariwe uza gutsinda kuko ahabwa amahirwe muri leta zikomeye nka Pennsylvania zibarirwa abatora benshi (20). Mu gihe yaba atsinze yahita arenza amajwi 270 asabwa.

- Hari hashize imyaka 28: Kuva mu 1988, nta matora n’amwe yigeze abaho ngo umukandida wo mu ishyaka ry’aba républicain atsinde muri Leta ya Michigan. Gusa kuri uyu mugoroba, Donald Trump yakoze amateka atsinda muri iyi leta byavugwaga ko iza kwegukanwa na Hillary Clinton.

- Ikinyuranyo cy’inota rimwe: Kugeza ubu, muri leta 41 zimaze kubarurwa, Donald Trump afite amajwi 48.25% mu gihe Hillary Clinton afite 47.15%.

- Uzatsinda azabana ate n’u Rwanda?

Ambasade ya Amerika mu Rwanda yatangaje ko umukandida uza gutorwa hagati ya Hillary Clinton na Donald Trump ntacyo azahindura ku mibanire y’ibihugu byombi, kuko umubano bifitanye usanzwe ukomeye kandi ko na mbere isimburana ry’abakuru b’igihugu ritigeze riwuhungabanya.

- Ijoro ridasanzwe kuri Trump: ‘Ni ijoro ridasanzwe. Ni ijoro ridasanzwe kuri Amerika, ni ijoro ridasanzwe ku bantu bose bo ku Isi,’ ibi ni ibyatangajwe na Curtis Ellis, Umujyanama Mukuru mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump nyuma yo kubona umukandida we akomeje gutsinda muri Leta nyinshi.

7:05: Trump aracyakomeje kurangaza imbere Hillary Clinton aho amaze kugira amajwi 244 kuri 209 mu gihe hakenewe 270. Uyu mugabo afite amahirwe menshi yo gutsinda nkuko bikomeje gutangazwa n’impuguke zinyuranye mu gihe amahirwe ya Hillary ashingiye ku kuba yatsinda muri Leta ya Pennsylvania.

- Agahinda n’amarira: Abashyigikiye Hillary Clinton bari mu marira menshi kuko kugeza ubu, nyuma y’uko Donald Trump ayoboye amatora muri Leta ya Utah, Texas na Alabama.

6:30: Muri Leta 40 muri 50 nizo zimaze kubarurwa, Donald Trump ayoboye Hillary Clinton n’amajwi 232 kuri 209 by’abamaze gutora.

Leta bamaze gutsinda: Trump yatsinze muri Leta zikomeye nka Alabama, Arkansas, Florida, Idaho, Indiana, Iowa, Kansas, Kentucky, Louisiana, Mississippi, Missouri, Montana, North Dakota, Ohio, Oklahoma, South Carolina, South Dakota, Tennessee, Texas, Utah, West Virginia na Wyoming

Clinton wahoze ari Umunyamabanga wa Leta yatsinze muri California, Colorado, Connecticut, Delaware, Illinois, Maryland, Massachusetts, New Jersey, New Mexico, New York, Oregon, Rhode Island, Vermont, Virginia na Columbia.

Trump n’abo mu muryango we bitegereza ibiri kuva mu ibarura ry’ amatora.

 

Abashyigikiye Donald Trump bari mu byishimo bihambaye bamaze kumva ko batsinze amatora.

NO COMMENTS

Leave a Reply