USA: Iowa abapolisi 2 baguye mu gitero gitunguranye

USA: Iowa abapolisi 2 baguye mu gitero gitunguranye

| | Yasomwe inshuro 170 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abapolisi babiri bivugwa ko ari abanyamerika bapfuye barashwe mu gitero gitunguranye kuri uyu wa gatatu mu gace ka Iowa, ubwo bari bicaye mu modoka yabo nkuko ubuyobozi bwabitangaje.

365b6f3c9eb962eed0981634921bcf8fd9713a71Paul Parizek umukuru wa polisi mu gace ka Des Moines yagize ati:”Sinigeze ndeba niba hari aho bari bahuriye gusa uwariwe wese yari yacitse intege babarashe bari mu modoka zabo”.

Yakomeje agira ati:”Uko bigaragara barashwe mu buryo butunguranye”.

Umupolisi umwe umurambo we wabonetse mu ma saa saba za mu gitondo mu gace ka urbandale mu majyepfo y’umurwa mukuru wa des moines, undi aza kuboneka nyuma y’iminota hagati ya 20 na 30 mu mujyi wa Des Mois, nyuma baza kujyanwa kwa muganga nkuko ibitangazamakuru byo muri Amerika byabitangaje.

Paul Parizek yakomeje avuga ko aba bapolisi bishwe bari bari gucunga umutekano wa nijoro.

AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko kugeza ubu nta mubare w’abantu ukekwa wari washyirwa ahagaragara. Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ari ubwa mbere kuva mu mwaka 1977 uyu mujyi wa DES MOINES warasirwamo abapolisi. Mu kwezi kwa kalindwi na bwo harashwe abapolisi bakuru batanu igitero gisa neza nk’icyabaye i Baton Rouge, Louisiana naho hakaba hararasiwe abapolisi batatu.

NO COMMENTS

Leave a Reply