USA: Gusaba ko hasubirwamo ibarura ry’amajwi byageze no muri Leta ya Wisconsin

USA: Gusaba ko hasubirwamo ibarura ry’amajwi byageze no muri Leta ya Wisconsin

| | Yasomwe inshuro 1,343 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Gusaba ko amajwi yabarurwa bundi bushya byatangijwe n’umwunganizi wa Hillary Clinton buremeza ko isubirwamo ry’ibarura ry’amajwi yo mu matora ya Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika rizaba no muri Leta ya Wisconsin.

Wisconsin

Iryo  subirwamo ry’ibarurwa ry’amajwi muri leta ya Wisconsin ryasabwe n’uwari uhagarariye Green Party mu matora Bwana Jill Stein, akaba kandi anasaba ko hasubirwamo n’amajwi yo muri leta ya Michigan na Pennsylvania.

Ibyava muri iryo subirwamo ry’amajwi byagombye kwerekana ko Hillary Clinton yatsinze muri izo Leta uko ari eshatu, kugirango bibe byagira icyo bihindura ku matora rusange.

Donald Trump watsinze bimugoye muri Leta ya Wisconsin akaba yise icyo gitekerezo cyo gusubiramo amajwi igikorwa cy’ubujura.

Trump yatangaje ko ari uburyo kuri Dr Stein – uri gushyigikira icyo gikorwa, haba mu bikorwa no ku nkunga y’amafaranga, abinyujije mu nkunga ituruka mu baturage – bwo kuzuza amafaranga umufuka we.

Aragira ati: “Ibyavuye mu matora byagombye kubahirizwa aho kubinenga no kubikoresha uko bishakiye.”

Uwari ahagarariye iyamamaza n’amatora kwa Clinton, Marc Elias akaba avuga ko ikipe ye yose n’impuguke zo hanze bamaze iminsi biga ibyavuye mu matora n’uko amatora yabaruwe kugirango barebe niba hari uburyo byaba byarakozwe nabi.

uwari uhagarariye Green Party, Dr Jill Stein akaba ashaka kumenya neza nta gushidikanya ko nta bantu binjiye muri za mudasobwa bagakora igikorwa cyanyereza amajwi kiyaganisha kuri Trump.

NO COMMENTS

Leave a Reply