Uwakekwagaho kugaba igitero cyahitanye abantu 22 yiyahuye muri Bangladesh

Uwakekwagaho kugaba igitero cyahitanye abantu 22 yiyahuye muri Bangladesh

| | Yasomwe inshuro 88 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Igipolisi cyo mu gihugu cya Bangladesh, cyatangaje ko umuntu umwe mu bakekwagaho gutegura igitero cyahitanye abantu 22 ahafatirwa ifunguro yiyahuye .

5a29dc093dfe8558e6575a4b1f2d97709d66a668
Ubwo igipolisi cyarasaga ukekwaho kugaba igitero

Iki gitero cyabaye mu kwezi kwa kalindwi hafi y’icyicaro cy’ambasade mu murwa mukuru Dhaka, cyigambwe n’umutwe wa Islamic state, ukaba umwe mu mitwe ikunda kuzengereza Bangladesh.

Ubwo icyo gitero cyabaga leta ntiyishimiye uburyo abashinzwe umutekano babyitwayemo, ariko inzobere mu by’umutekano zavuze ko icyo gitero cyari gifitanye isano na Islamic state.

Umuyobozi mukuru wa polisi Shahidul Hoque, yavuze ko umugabo wiyahuye azwi ku mazina ya Abduk Karim akaba yari umwe mu bakekwaho gutegura igitero cyahitanye abo bantu barenga 20, iri rikaba ryari ideni ku bashinzwe umutekano kureba abari bihishe inyuma y’icyo gitero.

Yagize ati:”Yiyahuye we ubwe, gusa ntitwashoboye gukusanya amakuru binyuze mu bibazo twamubajije”. Ibi bikaba byatangajwe kuri iki cyumweru na Sanwar Hossain.

Sanwar Hossain yakomeje avuga ko abagore batatu bari bakomeretse ndetse baranafungwa na bo ngo bari bagiye kwiyahura.

Abapolisi batanu bari mu itsinda ry’abari gukora iperereza ku bibazo by’iterabwoba, barakomerekejwe ubwo abagore b’abasirikare babagabagaho igitero bitwaje ibyuma, umwe muri abo bagore birakekwa ko yaba ari umugore w’umugabo uherutse kwicwa n’igipolisi mu cyumweru gishize akekwaho kuba ariwe watoje abagabye igitero ahafatirwa amafunguro rya mu gitondo.

Kuva icyo gitero cyagabwa mu kwezi kwa kalindwi, igipolisi kimaze kwica abantu barenga 24 harimo abo mu gihugu cya Bangladesh ndetse n’abaturanyi babo nka Tamim Ahmed.

Ubwo yasuraga Dhaka umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika John Kerry, yavuze ko igitero cyabaye hari abo mu mutwe wa Islamic state bari bacyihishe inyuma.

Muri icyo gitero hakaba haraguyemo Abataliyani 9 Abayapani barindwi Umunyamerika umwe n’umunya Indiya Umwe

NO COMMENTS

Leave a Reply