Uwanjye nzamubwire ko namenye iki ku bukerarugendo bw’ iwacu i Rwanda?

Uwanjye nzamubwire ko namenye iki ku bukerarugendo bw’ iwacu i Rwanda?

| | Yasomwe inshuro 404 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umwaka uko utaha undi ukaza leta y’u  Rwanda yinjiza ama dovize (devises) atagira ingano mu bukerarugendo rukesha ibiyaga, ibirunga, imisozi nyaburanga, ndetse na ahandi hantu haba hacigatiye amateka runaka aha twavuga nkinzu ndangamurage, ingagi mu birunga, ubuvumo bwa Musanze, ndetse ni ibimenyetso biranga u Rwanda rwo hambere.

5

 

Ikibabaje nuko bamwe mu banyarwanda ndetse baba no mu gihugu barinda basaza badasuye ibyiza bitatse u Rwanda kandi biri mu mpande zose zi igihugu kuva I burasirazuba kugera iburengerazuba, kuva mu majyaruguru ukerekeza mu majyepfo ndetse yewe no mu murwa wu Rwanda Kigali.

Ikinyamakuru Touchrwanda kifuje ku bagezaho bimwe mu bikurura ba mukerarugendo bagafata rutemakirere bakerekeza mu rw’imisozi igihumbi, uretse urugwiro no kwakirwa neza mu rwi imisozi igihumbi ubwiza bwa abanyarwanda na abanyarwandakazi bwa yogoje benshi ku isi.

Buri mwaka mu Rwanda haba igikorwa kimaze gusakara henshi ku isi cyo kwita izina ingagi aho hitwa amazina ibyana by’ingagi biba byaravutse muri uwo mwaka. kikaba buri uko umwaka uje nundi ugataha kitabirwa na abantu baturutse imihanda yose bakerecyeza mu majyaruguru y’u Rwanda mu murenge wa Kinigi mu rugendo rwa amasaha abiri ni iminota makumyabiri ni tatu (2h23min)  mu birometero bigera kwi 110km uvuye mu mujyi wa Kigali iyo ukigerayo umunaniro ntuba ukiwumva kubera amafu ari mu misozi miremire mu nzira ugenda unyuramo,ikaba iri muri bimwe byi ingenzi abakerarugendo bifuza kuzindukira bakaza kwihera ijisho mu Rwanda,  ni parike ihuriweho ni ibihugu bitatu aribyo u Rwanda, Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Uganda.

Ibirunga nabyo biri mubikurura ba mukerarugendo bakava imihanda yose berekeza mu majyaruguru y’u Rwanda ibyo biri mu ifoto ni Gahinga na Muhabura.

Ishyamba rya nyungwe ribarirwa ku birometero kare birenga igihumbi (1000km2 ) Nyungwe ikaba iri mu birometero bigera kuri  maganabiri na cumi n’a birindwi uvuye mu mujyi wa Kigali urusaku rwi nyoni ziri mu moko arenga Magana atatu nu ubwiza nyaburanga butatse iyo misozi ihora itatswe ni ikimwe, amoko  biri mu bituma utakwibagirwa ibihe byiza wa hagiriye mugihe cy’ubutembere wa hagiriye.

4
Iki kiraro giherereye mu ishyamba rwagati rya Nyungwe 

Inzu ndangamurage zu Rwanda nki nzu y’umwami Mutara rudahigwa iherereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwesero abenshi bajyayo bagiye ku higira amateka y’u Rwanda rwo hambere no kureba inka ziriyo zo mu bwoko bw’inyambo zigira amahembe maremare abereye ijisho, uhigira bumwe mu buzima abanyarwanda babagamo mbere ndetse no mugihe cy’umwaduko w’abazungu.

2
Inzu ndangamurage iherereye I Nyanza mu Rukali
3
Inzu ya Mutara Rudahigwa ya bagamo mugihe cy’ubukoloni

Inzu ndangamurage iherereye mu mujyi wa Huye ikaba ifite umwihariko yuko ariyo icigatiye imbumbe y’amateka yo mu Rwanda rwo hambere aho uhasanga bimwe mu bikoresho abanyarwanda bakera bakoreshaga mu mirimo itandukanye ndetse ni ibindi bigiye binyuranye. nti twava mu majyepfo y’ u Rwanda tutavuze nki shyamba rya Gishwati, urutare rwa Kamegeri ruherereye muri Ruhango ndetse ni ibindi bitandukanye

1
Inzu ndangamurage y’u Rwanda iherereye mu mujyi wa Huye

Iburengerazuba bw’u Rwanda hari ikiyaga cya Kivu gikora ku turere Rubavu, Rusizi, na karongi, kunyengero zacyo ku ruhande rwa Rubavu hari umucanga (beach ) abantu batari bacye bafata urugendo bakerekeza muraka karere ku ryoherezayo, no kuhagirira ibihe bitandukanye bitibagirana

Mu mujyi wa Kigali mu murwa hagati hari inzu ya Richard Kant umwe mu bakoloni baje mu Rwanda akaba ari nawe wavumbuye Kigali nku murwa mukuru w’u Rwanda uzasangamo inzoka nini ndetse n’andi mateka yu Rwanda rwo hambere mu bihe bigiye bitandukanye

Mu rugendo rw’amasaha ane ni iminota ibiri uhagurutse hano I Kigali werekeza mu ntara y’iburasirazuba uhasanga parike ya akagera y’uruhurirane rw’inyamaswa iyi parike mu minsi ishize hongewemo ni intare zari zimaze gucika hano mu Rwanda ubu zikaba zimaze ku menyera mu zindi nyamaswa muri iyi parike u Rwanda rukaba ruyisangiye na Tanzanie duhana imbibi, inyamaswa nka gasumbashyamba, isha, impala ni mparage ni izindi zitandukanye ziri muri iyi parike ya Akagera ntitwavuga inyamaswa zo kubutaka gusango dusige ni izindi nki mvubu ziba mu kiyaga cy’ihema muri Parike ya Akagera hagati hanyuramo umugezi wa Akagera.

Usibye ibi nyaburanga bikurura abakerarugendo u Rwanda rubumbatiye amateka ya Jenocide yakorewe abatutsi yo muri mata 1994 aho hafi muri buri karere hagiye hari urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi buri mwaka abantu baturuka hirya no hino mu mahanga baje kwiga ku mateka y’ u Rwanda mu gihe ndetse na nyuma ya jenocide no gufata ingamba ko itazongera kuba ukundi ku isi dutuye.

Hano I Kigali ku Gisozi hari urwibutso rubitsemo imibiri myinshi y’abazize jenocide yakorewe abatutsi ndetse ikaba izingiyemo menshi mu mateka y’u Rwanda mbere na nyuma y’ubukoloni bwaje kuba intandaro ya jenocide yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994

Ntitwasoza tutavuze ku rutare rwa ndaba ruri mu burengerazuba bw’u Rwanda, ku kirenge cy’umwami Ruganzu giherereye mu karere ka Gicumbi inzu yu wahoze ari Perezida wa Repubulika Juvenal Habyarimana na ahandi hagiye hatandukanye.

Ntakabuza rero twashishikarira ubukerarugendo abanyarwanda bari ku isoko yibyo byiza abi mahanga ntibakaze kuvoma iwacu ngo twe tubure amazi kandi isoko y’umugezi ibarizwa iwacu I Rwanda

Yanditswe na Erick RUZINDANA

NO COMMENTS

Leave a Reply