Uyu mukobwa akeneye umuntu umugira inama.

Uyu mukobwa akeneye umuntu umugira inama.

| | Yasomwe inshuro 3,246 | Ibitekerezo byatanzwe
4
SHARE

Uyu mukunzi wacu yatwandikiye agirango agirwe inama kubw’ikibazo gikomeye afite, ndetse kuri ubu akaba yarakiburiye igisubizo, akeneye umuntu umugira inama.

maxresdefault

Iyumvire ubutumwa bwe ndetse unatange igitekerezo kuko umuntu umugira inama kuri iki kibazo kimuremereye.

Nitwa Ineza nkaba ntuye mu karere ka Huye, nakundanye n’umuhungu kuva nkiri umwana, turakurana ndetse n’ababyeyi bacu babizi, tukaba twari tunafite gahunda yo kuzarushinga.

Tugeze ku myaka 19, umusore yagize amahirwe yo kubona umwishingizi maze amujyana kwiga hanze muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ansiga mu Rwanda ndetse ansezeranya ko tuzabana ko atazigera anca inyuma.

Nanjye narabyizeye, ndetse turakomeza turakundana rwose tukajya tuvugana ambwira amakuru yose y’aho aherereye nuko biri kugenda.

Nyuma y’imyaka itatu ibiganiro byacu byatangiye kugabanuka ndetse nazajya mwandikira ntansubize, gusa nkomeza kumukunda ndetse ndahira ko ntazamuca inyuma.

Nyuma y’igihe gito yahise anyandikira ambwira ko yabonye umukunzi ndetse ko ngomba kumwibagirwa, narababaye gusa ngeraho ndabyakira kuko ntakundi nari kubigenza, gusa nanjye nahise ntangira gushaka umukunzi mushya nifuza ko twazabana.

Naje gukundana n’undi musore, ndetse urukundo rw’uyu musore rwandyoheye kurusha urwawa musore wa mbere, tunatangira gupanga imishinga yo kuzubaka urugo rwacu.

Habura ukwezi kumwe gusa ngo nkore ubukwe, wa musore wa mbere twakundana yagarutse mu Rwanda ndetse ageze mu gace twabagamo ambwira ko yifuza ko dupanga imishinga y’ubukwe bwacu.

Mubajije iby’umukunzi yambwiye ko yambeshyaga, yashakaga kureba niba nzabasha kwihangana nsimuce inyuma, ndetse anyereka ko afite inyota yo kubana nanjye.

Ntago nigeze mubwira ko nabonye undi mukunzi kandi arashaka ko dukora ubukwe, kandi nanjye ndacyamukunda rwose, gusa ntamahitamo mfite hagati y’aba bombi.

Ndagirango mungire inama, ese mwemerere dukore ubukwe cyangwa mubwire ko nabonye undi mukunzi mushya?

4 COMMENTS

  1. Kurinjyewe ndunva wamwemerera mugakomeza urukundo rwanyu kuko iyatagukunda ntagoyarikugaruka ngomukomeze urukundo rwanyu wavuzengo uriyawakabiri ngarakuryoheye kurusha uwambere baciyumugani ngwakaryoshye ntigahora mwitama wehokomeza ukundane nuwo mwatangiye mukirabana

    • Ariko uwo musore wambere yarahemutse kumubwira ngo yabonye undi ndetse amusaba kumwibagirwa, ntabwo yagombaga gukoresha iyo nzira amusuzuma, wasanga nuwo mukunzi yavugaga yaramubonye hanyuma bakaza gushwana akaba agarutse kuri Ineza amubeshya ngo yagirango amurebe, niyigumanire uwo wakabiri

  2. Ineza ncuti igumanire nuwo mwarimurikumwe ubu kuko uwo nubwo wamukundaga we ntiyagukunze kuko iyo agukunda ñtaba yarakubeshye knd niyo mwabana azahora akubeshya ibyiza umubwize ukuri ko wabinye undi knd utamuhemukira. Nawe azashake undi kk ntago yarikukugerageza abinyujije muburyo bwokukubwira NGO umwibagirwe.

Leave a Reply