Uyu mukobwa akeneye umuntu umugira inama

Uyu mukobwa akeneye umuntu umugira inama

| | Yasomwe inshuro 6,016 | Ibitekerezo byatanzwe
7
SHARE

Umukobwa witwa Alice akeneye inama kuko yahuye n’ikibazo cyo gutendeka abahungu babiri, ndetse aranababeshya kugeza aho atewe inda n’umuhungu wa mbere gusa umwana akamuha uwo bakundanye bwa kabiri, nyuma akazahura nawa muhungu wa mbere akamwaka umwana we, 

13240614_176794149386946_1655954370101035120_n

Uyu mukobwa Alice akeneye uwamugira inama, yatwandikiye ashaka kumenya uburyo yabyitwaramo nyuma y’ibyo yahuye nabyo, iyumvire ubuhamya bwe:

“Nitwa Alice ndagirango munduhure umutima, nakundanye n’umusore duhana gahunda ko ndibujye kumusura, narimvuye mu karere ka Muhanga nageze Nyabugogo imvura yarimo kugwa mpura n’umusore twiganye arambwira ngo tubanze tunyure iwe, ni hafi mpamenye, twagezeyo aranyakira nyuma nshiduka twakoze ibidakorwa nahise nibukako mfitanye gahunda n’umukunzi wanjye dore ko yarari kumpamagara buri mwanya ambaza aho ngeze, nahise mfata moto ingeza I remera aho umukunzi yabaga nawe yaranyakiye turishimana nk’ abakundana,  twari dukumburanye namwe murabyunva nyuma y’ukwezi naje kumenya ko nasamye inda.

Naje kubyara umwana ariko menya neza ko ari uw’umukunzi wanjye nubwo nari nararyamanye na wa musore twiganye mbere, umukunzi narabimubwiye ararakara rimwe narimwe akanga no gufata telephone nyuma y’ibyumweru 2 telephone yayikuyeho ntangira guta umutwe mbura uko mbigenza naje kwigira inama yo kwitirira umwana wa musore twiganye, umusore mbimukojeje yarishimye cyane ndetse niwabo ubu umwana baramwakiriye baramuzi bazi ako aruwabo.

Ejo kuwa 6 nibwo nahuye n’umukunzi wanjye narinarabuze akaba ariwe se w’umwana, nakubiswe n;inkuba yambwiye ko asigaye akorera Kampala ko nimero zanjye yazibuze ambaza amakuru ambaza n’amakuru y’umwana nahise ndarira.”

“Nkabangirango munduhure umutima ese koko mubwire ko umwana ahari kandi baramwakiriye muwundi muryango cg mubwireko yapfuye?”

7 COMMENTS

  1. Uzamubwire ko wa mubeshyaga umwana ataruwe kuko yamwanze nambere,naho uwamwakiriye niwe mubyeyi we.

  2. Uzamubwire ko wamubeshyaga kuko aramutse amenyeko wabwitiriye undi utari we ndetse nuwo wamwitiriye aka menya ko umbeshya byaba ibibazo usibyeko nubundi numva umwana aruwuwo mw ahuye mbere kuko numvishe uvugako bose wahuye nabo umusi umwe bivuzengo uwo mwaryamanyembere niwe se wumwana ahubwo niwowe wibeshya

  3. Ndumva usekeje wa mukobwa we, nawe ikigaragara nuko wakundaga kubikora, gusa nyine umwana muhe nyirubwite, abo bamufite murino minsi nibazana amatiku muzajye kwa muganga hanyuma bamupime bamenye ukuri nyako

  4. Ese banza utubwire uko wamenye nyiri mwana? Niki cyakubwiye ko uriya ari uwa chr? Kuko jye ndumva umwana ari wuwo waryamanye nawe mbere nimba koko bose wararyamanye nabo umunsi umwe.
    Uretse nimba warapimishije DNA.

  5. Bad ass. Ese ubundi ko wabikoze ubishaka? Ingunga imwe mu munsi ku bagabo babiri? urinda ugisha inama se ninde wakugiriye inama yo kuryamana nabo bombi umunsi umwe? reka umwana arerwe neza n’abari kumukuza kuko nawe ubwawe byarakunaniye uramutanga.

  6. Abo basore bose mwararyamanye knd mubikorera umunsumwe gusa wasanga ariwowe urikwihenda
    Umwana uruwuwo wambere inama nakugira uzafate umwana numara bose ubabwiruko byagenze nimumara mujye gupima DNA

Leave a Reply