Uyu musore akeneye umuntu umugira inama

Uyu musore akeneye umuntu umugira inama

| | Yasomwe inshuro 1,317 | Ibitekerezo byatanzwe
2
SHARE

Umusore witwa Jean Baptiste yandikiye Touchrwanda ashaka umugira inama kubwo ikibazo afite kimukomereye, none yabuze amahitamo, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

umusore
Jean Baptiste ashaka umugira inama

Nakuze ndi umwana w’umukene nta mikoro mfite ahagije, nkurira mu karere ka Ruhango, mfata umwanzuro wo kuza I Kigali gushaka akazi akariko kose kugirango nzajye mbona uko nibeshaho.

Nkigera i Kigali nagize amahirwe mbona akazi ahantu ko gukora nk’umukozi wo mu rugo, njya gukora muri urwo rugo dukorana neza ndetse ntangira no kubona amafaranga.

Urwo rugo nagiyeyo nasanze rufite umugore n’umugabo ndetse n’umukobwa tungana bari bafite icyo bapfana, gusa nasanze batajya babyara, nta mwana bagira.

Hashize iminsi mabuja natangiye kubona andeba icyoroshye akajya anyitaho cyane, gusa simbigire impamvu nkakomeza nkakora akazi kanjye neza nk’uko bikwiye, umukobwa waho nawe yajyaga anyitaho cyane kurusha mama wabo, rimwe na rimwe akajya aza akansasira, nkabona arimo no kumfurira, ndetse iwabo baba badahari nkabona aje mu cyumba cyanjye ngo tuganire.

Mabuja rimwe yaje kumbwira ko akeneye ko namubyarira akana , bitewe nuko umugabo we atajya abyara, ndetse ambwira ko nituramuka tutabikoze, bari bunyirukane, nabuze amahitamo turaryanama, maze mutera inda, gusa ambwira ko agiye kuyishyira ku mugabo we.

Wa mukobwa nawe yambwiye ko ankunda, kandi nanjye naramukundaga rwose, rimwe nawe turaryamana, kuva uwo munsi tukajya tubikora cyane, nk’umugore n’umugabo.

Hashize amezi atatu, wa mukobwa yambwiye ko namuteye inda kandi ambwira ko ninjyenda tuzajyana aho nzajya hose, mu byukuri ntakintu njye mfite k’uburyo nabasha gutunga umuryango.

None ndangira ngo mungire inama, ubuse nkore iki ko umukobwa ashaka ko nzamujyana iwabo batarabimenya ko namuteye inda, kandi na Nyina abimenye ko naryamanye n’umukobwa wabo, kandi na we twari twararyamanye arahita anyirukana?

2 COMMENTS

  1. Ubundi umugabo arijyira yakwibura agapfa. Have ujye gushaka ubuzima ark wihe ukwezi kumwe uzaba umuze kureba ukabyifashe then umuzane cg nubona ubuzima bwanze uzifashisha ninshuti ark ufite fondasiyo

Leave a Reply