AS Vita Club yerekanye ko ntawe bazahatanira igikombe ubwo yatsindaga AS Kigali

AS Vita Club yerekanye ko ntawe bazahatanira igikombe ubwo yatsindaga AS Kigali

| | Yasomwe inshuro 431 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa kane tariki ya 08 Nzeli 2016, mu mujyi wa Kigali hatangiye amarushanwa y’ igikombe yateguwe n’ikipe ya AS Kigali akaba yaritiriwe AS Kigali Football Pre-season Tournament.

img_9326

Aya marushanwa yitabiriwe n’amakipe ya hano mu Rwanda ndetse nandi aturutse muri Congo.

Umukino wa mbere wo gufungura iri rushanwa wahuje ikipe ya AS Kigali na AS Vita Club, wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ukaba watangiye ku isaha ya saa cyenda na mirongo itatu n’itanu(15:35’).

img_9320

Uyu mukino ku mpande zombi ntiwari woroshye gusa byatangiye bigaragara ko ikipe ya AS Kigali bayirushije bigaragara ndetse bidatinze bahise bayitsinda igitego cya mbere ku munota wa 37.

img_9366

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya AS Vita Club igifite igitego kimwe k’ubusa bwa AS Kigali .

Amakipe yombi yavuye mu karuhuko agarukana imbaraga atangira gusatirana gusa ibitego byari byabuze.

Ku munota wa 70, rutahizamu Sugira Ernest yinjiye mu kibuga ibintu bihita bihinduka maze atangira kwiyerekana cyane nubwo nta gitego yatsinze, umukino warinze urangira hari byinshi ahinduye.

Ikipe ya AS Vita Club niyo yegukanye amanota 3 ifite igitego 1-0 bwa AS Kigali.

img_9381 img_9384 img_9413 img_9435 img_9437 img_9570

NO COMMENTS

Leave a Reply