Volleyball: Itariki yo gutangira amarushanwa ya shampiyona ya 2017 yamenyekanye

Volleyball: Itariki yo gutangira amarushanwa ya shampiyona ya 2017 yamenyekanye

| | Yasomwe inshuro 417 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umwiherero wahuzaga abayobozi n’abanyamuryango bishyirahamwe ry’umukino wa volley ball mu Rwanda waberaga mu cyumba cy’inama cya MINISPOC kuri sitade Amahoro kuya 12.11 uyu mwaka hemejwemo byinshi.

Inama yize ku makipe mashya yasabyekujya muri shampiyona ya 2016-2017 nk’abanyamuryango bashya.amakipe yasabye uyu mwaka ni atanu (5) harimo ikipe imwe (1) y’abali n’abategarugoli.

????????????????????????????????????

Ikipe y’Akarere ka Gisagara niyo kipe yambere yasabye kwinjira muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda,hamwe n’andi n’amakipe nka REG, UTB na IPRC West (Karongi).
Aya makipe ubusabe bwayo bwahise bwemezwa n’abanyamuryango nyuma yuko Frvb ibonyeko aya makipe yujuje ibyngobwa.

????????????????????????????????????
Robert waruhagarariye REG
????????????????????????????????????
Umuyobozi wa IPRC West (Karongi) nuwa Gisagara

Si ababa banyamuryango bonyine basabye, kuko na IPRC North (Tumba College of Technology) mu bari nabategarugore yari yasabye kujya muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri (Serie B) ikaza kwemererwa nayo.

????????????????????????????????????

????????????????????????????????????

Nkurunziza Gustave umuyobozi w’ ishyirahamwe yabwiye abanyamakuru ko aya makipe basanze afite gahunda yo kubahiriza gahunda zigenwa n’ishyirahamwe rya FRVB harimo kwitabira imikino ku gihe nyacyo hatabayemo guterana mpaga.

????????????????????????????????????

Akomeza avuga ko mu rwego rwo gutuma umukino wa Volleyball utera imbere hari gushyirwa imbaraga mu kuganira n’abaterankunga batandukanye kuko ngo abaterankunga basanganwe (FRVB) bakiri bacye.

Kandi hemejwe ko shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 izatangira tariki 17 Ukuboza 2016 aho kuba kuwa 25 Ugushyingo 2016 nkuko byagiye bivugwa.

????????????????????????????????????Muri iyi nama kandi hamazwe impunjyenge amakipe yatwawe abakinnyi, ko nayo yemerewe gutwara umukinnyi uwari wese apfakuba adafite amasezere y’indi kipe, kuburyo byateza ikibazo hagati yamakipe cyangwa hagati y’ubuyobozi n’umukinnyi.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply