Volleyball U20: Imyiteguro y’ abari igeze kure mbere yuko berekeza muri Kenya

Volleyball U20: Imyiteguro y’ abari igeze kure mbere yuko berekeza muri Kenya

| | Yasomwe inshuro 127 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe  y’ igihugu yabatarengeje imyaka 20 y’ abari n’ abategarugori izajya mu marushanwa y’ ibihugu byo mu karere ka Afurika  y’ iburasirazuba ikomeje gukaza imyiteguro mbere yuko ifata indege yerekeza muri Kenya.

Ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda y’ abari n’ abategarugori kuri ubu imaze ibyumweru bisaga bibiri n’ igice iri mu myiteguro yo kujya mu mikino y’ ibihugu mu batarengeje imyaka 20 aho u Rwanda rwahamagaye abakinnyi basaga 15 bagiye bava mu makipe atandukanye akina shampiyona y’ u Rwanda ariko ugasanga abenshi biganje muri St Aloys, RRA, Rwaza volleyball club.

Umutoza Paul Bitoke uri gutoza aba bakobwa aratanga ikizere ku Banyarwanda aho yagiye atangaza byinshi ubwo yaganiraga na Touchrwanda ku munsi wo kuwa gatatu ubwo twasuraga iyi kipe iri mu myitozo. Bitoke yagize ati: ” Nkurikije igihe gisaga imyaka ine maranye aba bana mbakurikirana biratanga ikizere cyuko bazitwara neza muri aya marushanwa tugiye kujyamo kuko atariyo marushanwa Nyafurika yambere twaba twitabiriye”.

Iyi kipe iri kuba hamwe muri Kimironko ahitwa Roots inn hotel bayishyize hamwe kugirango babashe kumenyerana bazatange umusaruro mwiza bitewe n’ abamwe baba baturutse mu bigo by’ amashuri.

Ubwo twasuraga iyi kipe y’ igihugu ya Volleyball tukaganira n’ umuvugizi wa FRVB Christian yagiye atubwira byinshi ndetse avuga no ku mibereho yaba bakinnyi babayeho nyuma y’ imyitozo. Christian yadutangarijeko buri mukinnyi afite aho kurara bitandukanye nibyigeze kujya hanze bivugwa ko barara ku gitanda kimwe. Mu magambo make  abisobanura yavuzeko nta mukinnyi urarana nundi ahubwo ko hari ibitanda bibiri mu cyumba kimwe.

img_0861
Umutoza Bitok n’ abakinnyi be bari mu myitozo

img_0894Abakinnyi bakora imyitozo biteguye kujya muri Kenya

img_0901Iki nicyo cyumba ndetse n’ ibitanda bararaho

img_0913No kucyijyanye n’ ifunguro bose barira hamweimg_0908

 

 

NO COMMENTS

Leave a Reply