Yaciye agahigo kw’isi ko gutwara igare afite umupira ku mutwe agenda kilometero...

Yaciye agahigo kw’isi ko gutwara igare afite umupira ku mutwe agenda kilometero 103

| | Yasomwe inshuro 2,362 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Muri Nigeria umukinyi w’umupira w’amaguru yaciye agahigo kw’isi yose ko gutwara igare intera ingana n’ibirometero 103 afite umupira ku mutwe itaragwa hasi.

15174496_1300425009989092_327483442_nUmukinnyi usanzwe ukina umupira w’amaguru mu gihugu cya Nigeriya yakoze urugendo rungana na kirometero 103 afite umupira  (Ball) ku mutwe we ntakintu kiwufashe, ibi bisanzwe bizwi kubakinnyi bakina umupira w’amaguru aho bafata umupira bakawukinisha bakoreshe ingingo zigize umubiri wabo utarakora hasi cyangwa ngo awufate n’amaboko ye.

15226404_1300425013322425_1014920295_n

Nk’uko bitangazwa na bimwe mu binyamakuri by’aho muri Nigeria, ngo uyu mugabo yongeye kugaragara mu mugi wa Nigeria atera umupira ku mutwe ari kwigare arinyonga, ibi ngo baheruka kubibona mubihe byashize aho uyu mukinnyi uzwi ku izina rya Harrison Chinedu yashyizwe mu gitabo cyabaciye agahigo kw’isi bita mu ndimi z’amahanga (Le livre Guinness des records), akoresha igihe kingana n’amasaha 6 n’iminota 15 agakora urugendo rungana na kirometero 48 afite umupira ku mutwe utaragwa agenda n’amaguru, ibi byaje kumuhesha igihembo cyokuba indashyikirwa cyangwa kuba aciye agahigo ko gutindana umupira ku mutwe ari kugenda n’amaguru, kw’isi yose.

15211724_1300424993322427_398981856_n

15218389_1300425019989091_891423570_n

Uyu mu kinnyi Harrison Chinedu yongeye agaragara mu bitangazamakuru bitandukanye kw’isi nyuma yo kongera guca agahigo na none ko gutwara igare afite umupira bakina (ballon) ku mutwe we ari kugendera kuri iryogare nk’uko yari yarbikoze kunshuro yambere akoresha ibirometero 48 arikugendera ku igare. Kuri iyi nshuro noneho yakoresheje ibihe birenze ibyo yakoresheje ubushize, agenda ahantu hafite intera ingana n’ibirometero 103 ari kugendera ku ingare mu mugi wa Nigeriya, inyuma ye hari imbaga y’abaturage n’abayobozi bo muri Nigeriya bamugaragariza ko bamushyigikiye mu muhigo ari guca kw’isi.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply