Yatunguwe n’urugwiro yakiranywe muri Touch Entertainment

Yatunguwe n’urugwiro yakiranywe muri Touch Entertainment

| | Yasomwe inshuro 2,786 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu ndirimbo aherutse gushyira ahagaragara yakorewe munzu itunganya umuzika ya Touch Entertainment, ariyo yahoze yitwa Touch Record, umuhanzi nyarwanda Hab Jean Paul yatunguwe n’ikaze yahawe n’abakozi bakorera muri iyo nzu itungaya umuziki n’amashusho.

DSC_1182
Umuhanzi nyarwanda Hab Jean Paul

Kuri ubu rero, Hab Jean Paul ufite indirimbo nshya yitwa Nimero ya mbere, akomeza avuga ko agereranyije serivise yahawe ubwo yakoraga iyo ndiimbo, nta cyamubuza kuhagaruka no gukomeza gukorana na Touch Entertainment.

Mu bikorwa uyu muhanzi ateganya gukora mu minsi iri imbere, harimo kuba ateganya gukorana indi ndirimbo na Touch Entertainment mu kwezi kwa Munani k’uyu mwaka, ndetse akaba anteganya kwagurira ibikorwa bye aharenze mu ntara y’Amajyaruguru bikaba byamenyekana mu Rwanda hose.

Magingo aya, umuhanzi Hab Jean Paul afite indirimbo zigera muri esheshatu, harimo nk’iyo yise Turi Umwe, Ifaranga, Nimero ya mbere, n’izindi ziryoheye amatwi.

Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Touchrwanda.com, ngo muri Touch Entertainment hakunze kumvikana umwuka utari mwiza mu minsi yashize, ariko ubu nk’uko bigenda bivugwa na benshi mu bahanzi bayigana, ngo Touch Entertainment iri kugenda yigarurira imitima y’abatari bacye, kenshi bitewe na service bahabwa iyo bahageze, ndetse n’ibikorwa biryoheye amatwi ndetse n’ijisho bikorerwamo, ngo akaba atashidikanya gusaba abandi bahanzi nkawe kuyiyoboka nta rwishisho.

Iyi nzu itunganya umuziki rero iherereye mu mujiyi wa Kigali, Nyamirambo ahazwi nko kuri 40.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply