yatangiye urugendo ari ‘Yego twabishobora’ none asoje ari ‘yego twarabikoze’

yatangiye urugendo ari ‘Yego twabishobora’ none asoje ari ‘yego twarabikoze’

| | Yasomwe inshuro 627 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Umwirabura wa mbere watorewe kuyobora Leta zunze Ubumwe z’Amerika akagira inkomoka mu gihugu cya Kenya muri Afrika, akaba asoje manda ebyiri ziteganywa n’itegeko mu ijambo rye rya nyuma nka Perezida rikaba ryari ryuzuyemo imva mutima.

U.S. President Barack Obama wipes away a tear as he delivers a farewell address at McCormick Place in Chicago, Illinois, U.S. January 10, 2017. REUTERS/John Gress

Iri ni ijambo ryakurikiwe n’imbaga nyinshi muri Leta ya Chicago, ari naho yarasanzwe atuye aho yibanze mu gushimira ibyo yagiye ageraho mu gihe yari umukuru w’igihugu. Bimwe muri byo nko kuba ubukungu bw’iki gihugu bwariyongereye, mu gihe yageze ku butegetsi butari buhagaze neza, kurwanya imitwe y’iterabwoba hirya no hino ku isi.

Iri jambo ryagarutse na none mu gushimira abagiye bamufasha mu mirimo ye, Obama yashimiye byimazeyo umuryango we umugore we Michelle Obama hamwe n’abana be babiri bamubaye hafi ikiniga kiramufata araturika ararira, yongera gushimira Joe Biden wari umwungirije ashimangira ko ariyo mahitamo meza yagize ya mbere mu kumushyiraho. Obama kandi yashimiye abamugiriye icyizere bakamutorera kuba umukuru w’igihugu.

Image result for michelle and malia obama in last speech obama as president
Michelle n’umukobwa we bumva ijambo rya nyuma rya Obama nka Perezida w’Amerika

Obama yibukije imbaga y’abaturage ibarirwa ku 18,000 yari yitabiriye kumva ijambo rye rya nyuma nk’umukuru w’igihugu ko bagomba kumenya ko Demokarasi ibakeneye, atari uko gusa hari amatora cyangwa se hari uburenganzira bwabo n’ibyo bagombwa bitagezweho ahubwo mu buzima bwa buri munsi.

Mu ijambo rye Perezida ucyuye igihe wa leta zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama akaba yizeye ko nubwo rwose agiye atageze ku ntego yibyo yari yariyemeje byose yizeye ko we n’abamuteye ingabo mu bitugu bagiye basize umusanzu mu kubaka igihugu abazagikomokamo bose bazaterwa ishema na cyo.

Obama akaba yari umu Perezida wa 44 wa leta zunze ubumwe z’Amerika zagize mu mateka akaba azasimburwa kuri uyu mwanya na Donald Trump ku itariki ya 20 uku kwezi kwa Mutarama 2017.

1 COMMENT

  1. Finest President ever. I am sure most American people will miss him and of course the rest of the world

Leave a Reply