Yavuye muri Kenya azanywe n’ umuziki w’ indirimbo zihimbaza Imana zo mu...

Yavuye muri Kenya azanywe n’ umuziki w’ indirimbo zihimbaza Imana zo mu Rwanda

| | Yasomwe inshuro 236 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzi Pascal ukomoka mu Rwanda ariko ubarizwa mu gihugu cya Kenya, uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yashyize ahagaragara video yitwa Papa ikoze mu buryo buteye amatsiko ndetse bugezweho bikwiriye kubera urugero abandi bahanzi nyarwanda.

Uyu musore ufite imyaka 22 y’amavuko asanzwe akora umwuga w’ivugabutumwa, akaba aririmba indirimbo zihimbaza Imana, yasesekaye mu Rwanda aho aje gusangiza abakozi b’Imana ibihangano no kubifuriza iminsi mikuru ya noheli n’ubunani.

15203281_342747976087168_3952836108577745380_nPascal amaze kugira indirimbo ebyiri

Pascal wamaze gushyira ahagaragara indirimbo 2 zifite n’amashusho arizo Papa na Okoka leo n’izindi nyinshi yemeza ko nta kintu gishimishije nko gukorera Imana ari na byo asaba abanyarwanda muri rusange.

Izi ndirimbo zicuranze mu ndimi nk’ikinyarwanda n’igiswahili abenshi bamaze kuzumva barazishimira ndetse bakemeza ko azanye impinduka mu ruhando rwa Gospel mu Rwanda.

15442375_1691516121160600_852048475589373583_nPapa ni imwe mu ndirimbo za Pascal

Uyu musore azanye izi video mu gihe bamwe banengaga imiririmbire n’imbyino zitagezweho za bamwe mu bahanzi ba Gospel.

Uyu musore Pascal kuri ubu ari mu Rwanda aho ari gushaka bamwe mubahanzi bakomeye bazakorana indirimbo akabasha kuzasubira mu gihugu cya Kenya afaite ibikorwa avanye hano mu Rwanda doreko mu byifuzo afite niki kirimo.

Reba amashusho y’ indirimbo Papa ya Pascal

NO COMMENTS

Leave a Reply