Yemen: Abantu 140 bishwe abandi 525 barakomereka bagiye gushyingura abandi bapfuye

Yemen: Abantu 140 bishwe abandi 525 barakomereka bagiye gushyingura abandi bapfuye

| | Yasomwe inshuro 651 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Yemen abantu 140 bishwe abandi 525 barakomereka ubwo bari bagiye gushyingura abandi bantu bapfuye, iki gitero kikaba cyagabwe n’umutwe w’abo mu bwoko bw’aba HUTHI.6c1d5a5c0d6a19cfd09402bca1b4c4b546d01859Iki gitero kandi kije nyuma y’aho hagiye havugwa ko hari ibihugu by’ibikomerezwa biba byihishe inyuma y’ibitero nk’ibi. Umuvuygizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Sanaa Tamim al-Shami yumvikanya kuru televiziyo yamaganira kuru iby’icyo gitero.

Ati:”Ibi birakabije, abarenga 520 bakomeretse naho abarenga ijana barapfa”.

iki nicyo gitero cyambere kivuganye abantu benshi kuva mu mwaka wa 2015 mu kwa gatatu kuva hatangira gahunda yo kurwanya umutwe w’Abashiite.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye muri Yemen Jamie McGoldrick, yavuze ko abakozi bashinzwe ubutabazi muri uyu muryango na bo bahungabanye bikomeye, akaba yahise asaba iperereza ryimbitse ryo guhagarika ubu bugizi bwa nabi.

Ati:”Iri hohoterwa ry’abaturage muri Yemen rigomba guhagarara”.

Mu kwezi kwa cyenda 2015 nabwo hatewe igitero gihitana abantu 131 mu birori byari biri kubera mu mujyi wa Mocha hafi y’inyanja itukura.gusa icyo gihe umutwe wa Huthi wamaganiye kure iby’icyo gitero.

Muri uyu mwaka kandi mu kwezi kwa gatatu na bwo indege y’intambara yivuganye abantu 119 harimo abaturage 106, muri bo abantu 26 bari abana ibi bikaba byarabereye mu majyarugyuru y’intara ya Hajia agace kari mu maboko y’inyeshyamba.

Source:AFP

NO COMMENTS

Leave a Reply