Yemeni: Abigometse barekuye abanyamerika, abanyasuwedi n’umwongereza bari bafashwe bugwate

Yemeni: Abigometse barekuye abanyamerika, abanyasuwedi n’umwongereza bari bafashwe bugwate

| | Yasomwe inshuro 937 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri iki cyumweru bamwe mu bari barafashwe bugwate mu gihe cy’amezi 6 n’intagondwa z’abashiyite zigometse ku butegetsi bwa Yemeni barekuwe. Muri aba barekuwe harimo abanyamerika 3,abanyasuwedi 2 hamwe n’umwongereza umwe.

Abo bantu bari barafashwe bugwate batashye mu indege ya gisirikare yo muri Omani yaje ku bashaka i SanaaIrekurwa ry’ aba bantu bose rikaba ryaturutse ku biganiro byabaye hagati y’intumwa ya Loni n’uwari woherejwe nizo nyeshyamba zigometse.

Nta makuru yatanzwe ku bijyanye n’imyirondoro yimbitse yabo bari barafashwe bugwate. Umuvugizi wabo bigometse Mohammed Abdessalam yanze kwemeza byimazeye uko kurekurwa. Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, undi munyamerika mu bari barafashwe bugwate yararekuwe ajyanwa muri Omani,ahaberaga muri icyo gihe imishyikirano hagati ya guverinoma ya Washington n’inyeshyamba zo muri Yemeni.

Jean Bertrand Niwejambo

NO COMMENTS

Leave a Reply