Yirukana amadayimoni akoresheje umuti wa insecticide

Yirukana amadayimoni akoresheje umuti wa insecticide

| | Yasomwe inshuro 246 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nkuko hamaze iminsi hasakazwa amafoto ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye nka Facebook n’izindi nkazo, umwe mu bahanuzi bo muri Afurika y’epfo ngo akuramo abantu imyuka mibi (amadayimoni ) akoresheje umuti wirukana imibu (Insecticide).

15207860_1299073910124202_10164371_n

Mu nsengero zitandukanye zo kw’isi hamaze gihe kitari gito hatambutswa ubuhanuzi cyangwa hakorwa ibikorwa bitandukanye n’amahame ndetse n’imyumvire isanzwe imenyerewe ku madini n’insengero zemera Bibiriya.

Ubu noneho muri Afurika y’epfo mu rusengero rwa “ L’Assemblee generale du Mont Zion” habonetsemo umuhanuzi ukoresha umuti wabugenewe mu kwirukana no kwica udukoko duto dutera indwara harimo n’imibu (Insecticide).

15129905_1299074066790853_370770526_n

Ngo uyu mugabo akoresha uyu muti aka wupuriza mu maso no mu mutwe, nk’uko bitangazwa n’Igitangazamakuru cyaho muri afurika y’epfo (Aregialedis). Uyu muhanuzi wirukana amadayimoni akoresheje Insecticide, ngo nyuma yo gupuriza mu maso uyu muti, ahita atera no mu musatsi, hanyuma akagenda akikiza uyu muti inyuma, ari kubasengera kuva hasi kugera kumutwe. Ibyo abikora ari kuvuga magambo y’Imana agendeye ku ijambo riri muri Bibiriya rivunga ngo “Byose bishobokera abizeye” hamwe nirindi rivuga ngo “Hamwe n’Imana byose birashoboka”, ayo niyo magambo akoresha mugihe ari gukora igikorwa cyo gusengera abantu abirukanamo amadayimoni n’indwara mbi ziterwa na satani.

Ibi bikimenywa n’uruganda rusanzwe rukora uyu muti akoresha ari kwirukanamo abantu amadayimoni, rwahise rushyira itangazo ku bitangazamakuru bitandukanye by’aho muri afurika y’epfo, ryamaganira kure iki gikorwa cyo gutera abantu uyu muti mu mason go ari kwirukanamo abantu imyuka mibi.

15207981_1299073886790871_20622234_n

Muri ri tangazo kandi uru ruganda rwahise runaboneraho umwanya wo gusobanura imikoreshereze y’uyu muti binyuranye n’uko uyu mugabo ari kuwukoresha, harimo kuwutera abantu mu maso kandi bitemewe namba, ngo usibye kuwutera mu maso, yewe no kuwutera no kumubiri ntibyemewe.

Uru rurganda rwahise rusaba minisiteri y’ubuzima gukurikiranira hafi iki gikorwa kirikubera aho muri urwo rusengero rwa “ L’Assemble generale du Mont Zion”, kugirango benshi bataza kuhakura indwa ziterwa no gukoresha nabi uyu muti wica udukoko dutera indwara.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply