Yishe sekuru amuziza ko yanze kumwishyurira inkwano

Yishe sekuru amuziza ko yanze kumwishyurira inkwano

| | Yasomwe inshuro 168 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umusore witwa Brian Matsiko ari mu maboko ya polisi nyuma y’ uko yadukiriye sekuru akamuhondagura kugeza amumazemo umwuka amuziza ko yanze kumwishyurira inkwano yashakaga gukwa umukobwa bazabana.

Ibi byabereye i Rushaka muri Bisheshe ho mu gihugu cy’ abaturanyi cya Uganda. Brian Matsiko ngo yasabye sekuru George Katema wari mu kigera cy’ imyaka nka 70 ko yamufasha kwishyura inkwano, iyi nkwano ikaba yari igizwe n’ inka 4 n’ amafaranga agera kuri miliyoni 1 n’ igice y’ amashilingi.

matsiko-703x422
Brian Matsiko yivuganye sekuru amuziza kuba yanze kumuha inkwano

Uyu musaza George Katema ngo yumvise ari akayabo yanga kuyamuha nk’ uko byatangajwe n’ umufasha wa nyakwigendera, Florence Kentaro. Nyuma yo kubyanga nibwo uyu musore yahitaga yadukira uyu mukambwe aramuhondagura mpaka ashizemo umwuka.

Umuyobozi wa polisi muri aka gace byabereyemo Ochama Dennis yemeje amakuru y’ urupfu rw’ uyu musaza ndetse anatangaza ko uyu musore yahise atabwa muri yombi mu gihe iperereza ryo rikomeje.

NO COMMENTS

Leave a Reply