Yivuganye uwo bashakanye akoresheje Isuka

Yivuganye uwo bashakanye akoresheje Isuka

| | Yasomwe inshuro 1,420 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 14 ugushyingo uyu mwaka mu masaha ya saa cyenda z’ijoro nibwo umugabo Mbigwa yiguganye umugore we akoresheje isuka, ayimukubita mu matwe arawushwanyagazu.

Hagekimana uzwi kw’izina rya (Mbigwa) wakoraga akazi ko kurara izamu ku nzu yubakwaga mu Kigobe mu gihugu cy’iBurundi, yaraye yuvuganye uwo bashakanye. Uyu mugabo wabaga muri kigobe y’epfo, zone ya Gihosha, Komine ya Ntahangwa , yivuganye umugore we babanaga mu nzu, ngo amuziza kuba yarangizaga umutungo w’urugo yamwihaniza akanga kumwumva, niko gufata umwanzuro wo kumukura kw’isi.

Nkuko bitangazwa n’abaturanyi ba Hategekimana , bavuga ko uyu mugabo n’umugore we ijoro ryose baraye barwana humvikana induru mu nzu yabo, kandi ngo no kumanywa bari biriwe bashwana ndetse bageza naho gufatana mu mashati abaturanyi barahagoboka barabakiza. Ibyo ntibyaje kurangira kuko iyo ntambara yabo bombi yaje gukomeza ni njoro mu masaha ya saa cyenda z’ijoro barongera bakozanyaho.

15087049_1292591487439111_1623346821_n

Aho niho umugabo yaje kwikoza inyuma y’urugo azana isuka ayikubita umugore we mu mutwe, uyu mugore ntibyafashe igihe kinini ngo asambe, kuko uyu mugabo yamukubise iyo suka amwubikiriye, ngo uyu mugore yarasigaye munzu aziko byarangiye umugabo we yagiye, niko kugaruka amukubita isuka mu mutwe.

Uyu nyakwigendera yarasanzwe akora akazi ko gucuruza amakara mu gace ka Kigobe aho mu Burundi, avuka muntara ya Ngozi, naho umugabowe avukira mu ntara ya Murambya.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply