Young Grace agiye kumurika album ya 2 y’ uruvangitirane rw’ injyana zitandukanye

Young Grace agiye kumurika album ya 2 y’ uruvangitirane rw’ injyana zitandukanye

| | Yasomwe inshuro 196 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Young Grace kuri ubu ni umuhanzikazi warufite album imwe yitwa Hip Hop game yari igizwe n’ indirimbo 10, gusa kuri ubu agiye kongera kumurika indi album ya kabiri igizwe n’ indirimbo 12 z’ injyana zitandukanye yise “20 a’ 22ans” izamurikwa mu kwezi kwa 12 gusoza umwaka.

Umuhanzikazi Young Grace ari mu myiteguro yo kumurika umuzingo w’ indirimbo ze ku nshuro ya kabiri nyuma yaho yarafite album imwe. Muri uyu mwaka yiteguye guhuriza hamwe abakunzi be batuye I Rubavu akabamurikira album ya kabiri.

young grace
Young Grace ugiye kumurika Album ya kabiri

Young Grace wabarizwaga mu irushanwa rya Guma Guma ya gatandatu, muri byinshi yakuyemo ndetse nibyo yabashije kwigiramo byamuhaye imbaraga zo gukora cyane kuburyo nawe yumva ko uyu mwaka agomba kurangira yerekanye album ya kabiri, izaba igizwe n’ indirimbo 12 z’ injyana zitandukanyea.

Muri izo ndirimbo zimwe na zimwe zagiye zimenyekana twavuga nk’ indirimbo atahahe, ndetse kuri ubu afite indirimbo nshyashya yashyize hanze muri iki cyumweru gishize yitwa Habayeho,hakaba hari nizindi atarashyira hanze zikiri muri studio ye ya Kitchen Music.

Young Grace udahangayikishijwe n’ ikibazo cy’ indirimbo cyane bitewe na studio ye yashinze aho ifite ahantu habiri ikorera mukiganiro Grace yagiranye na Touchrwanda yatubwiyeko kuri ubu Studio ye yayigabanyijemo ibice bibiri.

Hari  ikiciro gikorera I Rubavu ndetse nindi studio iri I Kigali I Nyamirambo muri ibi izi studio zose izina ni rimwe ariko ibyo zikora biratandukanye, kuko hari ikora amajwi ndetse nimukorera amashusho. Muri Rubavu niho uyu muhanzi Young Grace yashyize studio ikora indirimbo z’ amajwi naho muri Kigali aharekera ibijyanye n’ amashusho.

Bivuze ko nundi muhanzi wese wifuza gukorera indirimbo muri Studio ya Young Grace ashaka ibijyanye na audio ajya I Rubavu hazamo amashusho agakorera I Kigali.

Tubibutseko iyi studio ya Young Grace ikorwamo na Musaza we Phylosophe nawe w’ umuhanzi.

NO COMMENTS

Leave a Reply