Hari abakinnyi ba ruhago bubatse izina bitewe n’ibikorwa byinshi bakoze ndetse bikaba bibahesha kubahwa cyane ku buryo n’abakinnyi bo muri ino minsi babubahira ibikorwa bakoze.

Akenshi kugira ngo ufatwe nk’umukinnyi w’ibihe byose bisaba ko hari ibikorwa bidasanzwe ugomba kuba warakoze byananiye abandi, harimo nko gutsinda ibitego byinshi, gutwara ibihembo bitandukanye, n’ibindi byinshi.

Ahaninni kandi bagendera ku bikombe wahesheje amakipe yawe, ndetse n’umusanzu watanze ku ikipe yawe mu gikombe cy’isi, aho twavuga nko guhesha ikipe yawe itike yo kujya muri iki gikombe, cyangwa se ukaba wayifasha kugera ku mukino wa  nyuma ndetse no kuba Wabasha kwegukana igikombe.

Uru n’urutonde rw’abakinnyi 10 bafatwa nk’abakinnyi b’ibihe byose muri Ruhago.

10.Eusebio

Image result for Eusebio

Ni umunya Portugal akaba yaravutse tariki ya 25 Mutarama 1942, yatsinze ibitego 53 mu mikino ya EUFA bimuhesha kuba umukinnyi  wa 8 mu batsinze ibitego byinshi muri iri rushwanwa

9.Gerd Müller

Image result for Gerd Müller

Na we ni umwe mu bakinnyi bakomoka mu gihugu cy’Ubudage, akaba yarakoze ibitangaza byinshi mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1970 ndetse no mwaka wa 2006.

8.Franz Beckenbauer

Image result for Franz Beckenbauer

Uyu na we ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’ubudage akaba yararanzwe no kwigaragaza cyane mu Burayi, yabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’ubudage ndetse anatorwa inshuro ebyiri n’ishyirahamwe rishinzwe umupira w’amaguru mu burayi.

7.Ronaldo Luís Nazário de Lima

Image result for Ronaldo Luís Nazário de Lima

Ronaldo ni umwe mu bakinnyi batazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru hano ku  isi, Ronaldo yabaye umukinnyi w’isi mu mwaka wi 2002, 1997,1998 bimuhesha no kuza ku rutonde rw’abakinnyi bazibukwa ibihe byose.

6.Johan Cruyff

Image result for Johan Cruyff

Uyu na we ni umugabo wamenyekanye cyane muri ruhago akaba yarakiniye ikipe ya Ajax na Barcelone mu myaka ya 1970 na 1980, yagaragaye kandi ku rutonde rw’ikipe y’isi y’ikinyejana cya 20, aho hari mu mwaka wi 1998.

5.Cristiano Ronaldo

Image result for Cristiano Ronaldo

Cristiano umunya Portugal ukinira ikipe ya Real Madrid ni umwe mu bakinnyi bakoze ibikorwa byinshi cyane muri ruhago ya hano ku isi ndetse kugeza n’ubu aracyari kubica bigacika, dore ko anaherutse kwegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka, Cristiano na we ari mu bakinnyi b’ibihe byose hano ku isi.

4.Zinedine Zidane

Image result for Zinedine Zidane

Zidane uzwi ku izina rya Zizou n’umufaransa w’imyaka 44 akaba yarakiniye amakipe atandukanye azwi cyane ndetse kuri ubu akaba arimo gutoza ikipe ya Real Madrid, yabaye umukinnyi w’isi inshuro zigera kuri eshatu ndetse yanamenyekanye cyane mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2006 aho yakubitaga Marco Materazzi ku mukino wa nyuma wa Finale

3.Diego Maradona

Image result for Diego Maradona

Diego Maradona ni umwe mu bakinnyi batazibagirana mu mateka ya Ruhago hano ku isi bitewe n’ibikorwa byinshi yakoze, Maradona aho yabereye umukinnyi w’ibihe  byose n’igihe we na Pele batorerwaga kuba abakinnyi b’ikinyejana cya 20, yaje akurikiye Pele.

2.Lionel  Messi

Image result for Lionel Messi 2017

Messi ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Aregentine akaba akinira ikipe ya FC Barcelone ndetse n’ikipe y’igihugu ya Argentine, Messi amaze gukora ibigwi bitarakorwa n’abandi bakinnyi hano ku isi, dore ko abasesenguzi ba Ruhago bamufata nka rutahizamu w’ibihe byose ku isi, Messi niwe mukinnyi mu mateka ya Ruahgo wabashije gutwara Ballon d’Or eshanu, niwe mukinnyi kandi wabashije gutsinda ibitego 200 muri La Liga, ugereranyije n’imyaka ye 29 ntago ushobora kwiyumvisha ko ariwe ufite ibigwi bingana kuriya mu mateka ya Ruhago

1.Pele

Uyu niwe se wa ruhago ku isi yose ndetse ibigwi bye bimuhesha kuba umukinnyi wa mbere ku isi w’ibihe byose akaba atazibagirana

Pele niwe mukinnyi wabaye uwikinyejana cya 20, aca agahigo katigeze gakorwa n’undi muntu mu mateka ya Ruhago, bitewe nuko kugira ngo haboneke undi uzamusimbura bizatwara imyaka 100.

Pele abandi bakinnyi bajyenzi be bamwubahira ibigwi bye ndetse banamufata nka rutahizamu w’ibihe byose bitewe nuko yatsinze ibitego byinshi cyane bitaratsindwa nundi mukinnyi uwariwe wese.

Nubwo hari abamaze kuvugwa haruguru hari n’abandi bakinnyi bubahwa cyane bitewe n’ibikorwa bakoze, muri abo harimo:

Ferenc Puskas, Garrincha, Lothar Matthäus, Michel Platini, Ronaldinho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU