Mu gihe habura amasaha macye ngo umunsi w’abakundana Saint Valentin ugere, kuri uyu wa 13 Gashyantare nibwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo, aho Abanyakigali bibukijwe agakingirizo.

Uminsi wabimburiwe n’urugendo rwahagurutse ahazwi nko muri koridoro mu Giporoso bazenguruka hirya no hino mu mihanda y’umujyi wa Kigali aho ibirori by’uyu munsi nyirizina byabereye kuri maison Des Jeunes Kimisagara.

Abanyakigali bibukijwe agakingirizo mu gihe habura amasaha macye ngo habe umunsi wa bakundana

Muri ibi birori icyari kigamijwe byari uguhwitura abanyamujyi ngo batazatwarwa n’irari ku munsi w’abakundana bakibagirwa kuba bakoresha agakingirizo mu gihe kwifata n’ubudahemuka byabananiye.

Kuri ubu 90% ry’abandura agakoko gatera Sida bakandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, Chaste Karangwa uhagarariye ishami rishinzwe kurwanya SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu myanya ndangagitsina mu kigo k’igihugu gishinzwe Ubuzima RBC.

Yagize ati: “Gukoresha agakingirizo byafashije Abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko uyu munsi batarandura SIDA bakagombye kuba bari gufata imiti cyangwa se baranapfuye … kuba barakoresheje agakingirizo uyu munsi ni bazima ndetse babasha gukorera igihugu.”

Abanyakigali bibukijwe agakingirizo mu gihe habura amasaha macye ngo habe umunsi wa bakundana

Uretse kuba agakingirizo gafasha mu kurinda SIDA ndetse n’izindi ndwara zinyuranye zifata mu myanya ndanga gitsina agakingirizo kandi gakoreshwa mu rwego rwo kwirinda gusama inda zitateguwe.

Hirya no hino muri Kigali ikigo mpuzamahanga AIDS Healthcare Foundation (AHF) yashyizeho inzu zitanga udukingirizo ku buntu (ntakiguzi) mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabatuye umujyi wa Kigali ndetse mu minsi iri mbere ikaba ifite gahunda yo kwagura ikagera no mu ntara zose z’u Rwanda.

Abanyakigali bibukijwe agakingirizo mu gihe habura amasaha macye ngo habe umunsi wa bakundana

Abanyakigali bibukijwe agakingirizo mu gihe habura amasaha macye ngo habe umunsi wa bakundana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU