Mu mukino wa Shampiyona Azamu Rwanda Primier League wabaye kuri uyu munsi ubera mu mujyi wa Nyamagabe wahuje ikipe y’Amagaju ndetse na Kiyovu Sport amagaju asoje umukino atsinze ndetse ahaye ubutumwa abasore ba Kiyovu kujya kubuha abandi bazayisanga i Nyagisenyi.Amagaju FC

Ni umukino warangiye igice cya mbere ari ubusa ku busa nta kipe yabashije kureba mu izamu ry’iyindi gusa igice cya kabiri gitangira amagaju ahindura ibintu ndetse arushaho kwataka abinyuma ba Kiyovu Sport ku munota wa 50 gusa w’umukino Yumba Kaite aba anyeganyeje incundura z’ikipe ya Kiyovu Sport.

Nyuma y’iminota ibiri gusa ku munota wa 52 ikipe ya Kiyovu yabaye nkihumuka rutahizamu wayo Isaac Muganza ashyiramo igitego cyo kwishyura. Gusa ntibyamaze kabiri kuko Amagaju yakomeje gusatira nubwo yari amaze kwishyurwa maze ku munota wa 75 w’umukino Hassan Habimana aza gutsinda igitego bigoranye maze Shabban Hussein uzwi ku kazina ka Tchabalala aza gushyiramo agashinguracuma mu minota y’inyongera y’umukino.

Dore uko indi mikino yagenze ku munsi w’ejo

Etincelles 0:0 Mukura Vs

Sunrise 0 : 2 Kirehe

Marines 1: 1 As Kigali

Bugesera 1: 0 Police FC

Pepiniere 0: 1 Musanze

Ku rutonde rwa Shampiyona Rayon Sport iracyaza ku isonga n’amanota 36 ikaba irusha amanota 2 ikipe ya APR nayo ikarusha inota imwe AS Kigali.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU