Kuri uyu munsi wizihizwaho umunsi mpuzahamganga wahariwe radiyo, amaradiyo y’abaturage yigenga yanenzwe bikomeye kudaha agaciro umuco, asabwa guhindura imikorere agateza imbere umuco nyarwanda.

umuco nyarwanda

Ibi ni ibyatangajwe  ku nshuro ya mbere mu Rwanda ubwo bizihizaga umunsi mpuzahamganga wahariwe radiyo, amaradiyo y’abaturage akorera hano mu Rwanda yanenzwe kuba adateza imbere umuco nyarwanda akarangwa no kwadukira umuco wo hanze.

Ibi birori byabimburiwe n’ikiganiro abanyamakuru basuzuma uko itangazamakuru rihagaze, ubu hatunzwe agatoki kuba amenshi mu maradiyo akina indirimbo zo hanze ku rugero ruruta urw’ abahanzi nyarwanda kandi akibanda mu biganiro bidateza imbere umuco nyarwanda nk’imikino.

Ildephonse Sinabubariraga umuyobozi mukuru wa Radiyo Ishingiro ikorera mu karere ka Gicumbi, yanenze abanyamakuru bavanga indimi haba mu myandikire no mu mivugire.

Yatanze urugero aho umunyamakuru avanga indimi atunga agatoki abanyamakuru bavuga ngo umupasiteri i Kigali… n’andi magambo atari ay’umwimerere w’ikinyarwanda.

Yagize ati “Hari ikibazo abanyamakuru bakora cy’imyandikire bitandukanye n’umuco nyarwanda tugomba gukemura. Urugero kuba abanyamakuru bavanga indimi nko kuvuga ngo (umupasiteri i Kigali….).”

Ku ruhande rwa leta mu guteza imbere umuco nyarwanda, leta ifite gahunda yo gushyira imbaraga mu bitaramo, mu burezi, mu myambarire hakoreshejwe itangazamakuru.

Zimwe mu ngero zatanzwe n’abanyakenya bari batumiwe nk’inzobere bakaba bagaragaje ko amaradiyo y’abaturage iwabo yibanda mu gukoresha indirimbo zigaragaza umuco w’iwabo akibanda no ku biganiro biranga umuco cyane.

Mu kuba bafata iya mbere basigasira umuco wabo batanga urugero rw’abanyakenya bo mu bwoko bw’abamasayi, uburyo bagaragaza umuco wabo n’abanyarwanda bakaba babafatiraho urugero.

Umunsi mpuzamahanga wa radiyo ukaba wijihirijwe  n’inzego zitandukanye ziteza imbere zikanaha ubushobozi itangazamakuru harimo RMC, HMC RGB na UNESCO.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU