Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko atitabira ihuriro ry’abanyamakuru mu ngoro ya White House riteganyijwe kuba uyu munsi nimugoroba.

Bidasubirwaho Trump yanze kwitabira uhuriro ry’abanyamakuru
Bidasubirwaho Trump yanze kwitabira uhuriro ry’abanyamakuru

Iri tangazo rije nyuma y’icyumweru kimwe gishije havugwa intambara ikomeye na bamwe mu banyamakuru avuga ko ari abanzi b’igihugu kubera gutangaza amakuru y’ibihuha (Feck news).

Ubusanzwe buri mwaka haba hateganyijwe iri huriro ry’abanyamkuru muri white House, bakaba bahabwa umwanya wo kuganira na perezida wa Amerika.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru abakuru b’ibihugu 15 bakaba bategerejwe kwitabira iri huriro ry’abanyamakuru, gahunda igiye kuba ibaye mu myaka irenga ijana ishije.

Ni nyuma y’aho perezida Trump yikomye bamwe mu banyamakuru kuba abanzi b’Amerika kubera kwandika kandi bagatangaza amakuru we abona nk’ibihuha.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko mu mushyikirano n’abanyamakuru ku wa gatanu ushize bimwe mu binyamakuru nka CNN, New Yolk Times ndetse na BBC byangiwe kwinjira abanyamakuru bagahezwa hanze.

Abategura iri huriro bakaba batangaza ko haza kwakirwa ibigo bitangaza amakuru gusa byahawe uburenganzira mu hihe imbaga nyamwinshi y’abanyakuru bari biteguye kwitabira iri huriro.

Yanditswe na Nsanzimana Germain  

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU