Mu gicuku cyo kuri uyu wa kane tariki ya 8 Gashyantare 2017 ikipe ya APR FC yuriye indege yerekeza mu gihugu cya Zambia mu murwa mukuru wa Lusaka aho igiye gukina n’ikipe ya FC Zanaco mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

APR FC

Ikipe ya APR FC yari imaze iminsi mu myitozo ikakaye yitegura uyu mukino ukomeye igiye gukinamo n’ikipe ya FC Zanaco itoroshye.

Umutoza mukuru wa APR FC Jimmy Mulisa yajyanye n’abakinnyi 18 yajyanye harimo Sekamana Maxime ndetse na Twizerimana Onesme bari bamaze iminsi mu mvune.

Dore abakinnyi 18 Umutoza Jimmy Mulisa yajyanye:

Abazamu 2: Mvuyekure Emery na Kimenyi Yves.

Ba myugariro 6: Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Ngabonziza Albert, Rugwiro Herve, Faustin Usengimana, Nsabimana Aimable.

Abo hagati 7: Yannick Mukunzi, Nshimiyimana  Imran, Djihad Bizimana, Benedata Janvier, Sekamana Maxime, Sibomana Patrick, Nkezingabo Fiston.

Abataha izamu 3: Twizerimana Onesme, Issa Bigirimana, Nshuti Innocent.

AMAFOTO Y’ ABAKINNYI BURIRA RUTEMA IKIRERE BEREKEZA ZAMBIA

apr fc

Faustin

Yannick Mukunzi

AMAFOTO:MIHIGO SADDAM

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU