Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017, mu karere ka Rubavu byari ibicika mu gitaramo mbaturamugabo cyateguwe na Airtel, aho abahanzi barimo The Ben, King James na Riderman bataramiye abaturage kakahava.

The Ben, Riderman na King James

Iki gitaramo cyateguwe n’ikigo gishinzwe itumanaho cya Airtel aho kiri kumurika gahunda nshya yabo yiswe Tera Sitori, ndetse aba bahanzi bakaba baranaririmbanye indirimbo bose bari kumwe yitwa Tera Sitori.

Ahagana mu masaha ya saa munani nibwo igitaramo nyamukuru cyatangiye, aho abana batandukanye baturuka muri Rubavu bajyendaga babazwa ibibazo ndetse bakanerekena impano zabo, bamwe bagahembwa imipira, ingofero n’ibindi bitandukanye.

Umushyushyarugamba MC Tino yakomeje gushyushya abantu, afatanyije na Dj Phil Peter wavangaga imiziki, ndetse bakajya banyuzamo bakazana abana bafite impano bakigaragaza.

Umuhanzi King James, usanzwe akorana na Airtel cyane niwe wabimburiye abandi bose kuza ku rubyiniriro maze ahagurutsa abafana by’akataraboneka, abinyujije mu ndirimbo ze zitandukanye zakunzwe hano mu Rwanda.

Nyuma ya King James, umushyushyarugamba Tino yakomeje gusurutsa abantu mu mvugo ze zasekeje imbaga y’abantu maze aboneraho no guhamagara umuraperi Riderman maze aza ku rubyiniriro agira ati ibizumizi birihe, ndetse atangira kuririmbira abakunzi be bari bamuhanze yombi, ndetse akajya anyuzamo akaririmba indirimbo za kera yagiye akora, aho twavuga nka Abanyabirori, Horo n’izindi nyinshi.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben wari utegerejwe na benshi muri iki gitaramo, dore ko ubwo aheruka gukora igitaramo gikomeye yagikoreye I Kigali ku itariki ya Mbere, yaje ku rubyiniro akurikiye Riderman.

Abantu bose bakimubona bakomye amashyi ibyishimo birabarenga, ndetse nawe ubwe biramurenga maze atangira gushyushya imbaga y’abantu abinyujije mu bihangano bye bikunzwe cyane muri iyi minsi, mu butumwa yajyendaga atanga harimo kwerekana urukundo rudasanzwe afitiye abanya Rubavu.

Umuraperi Bulldog nawe yaje kumusanga ku rubyiniro baririmbana indirimbo za kera bakoranye, ndetse aherekezwa na Green P usanzwe uvukana na The Ben, maze bahagurutsa abantu bose amaboka ajya mu bicu baririmbana indirimbo zitandukanye.

Nyuma y’aba bahanzi, The Ben, Riderman na King James baje bose ku rubyiniriro kugirango bafatanye kuririmba indirimbo ya Airtle yiswe Tre Sitori ari nayo nyamukuru muri iki kirori, dore ko ariyo gahund Airtel yamurikaga, baririmbiye abaturage iyi ndirimbo barishima cyane, ndetse aba ariyo isoza iki kirori kidasanzwe cyabereye mu karere ka Rubavu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU