Mu gihe mu gihugu cy’u Burundi hakigaragara amakomini amwe n’amwe agifite inkambi z’impunzi z’abarundi, kuri ubu ngo Reta y’u Burundi igiye kuvanaho izo nkambi ngo kuko nta gituma hari umurundi uba impunzi mu gihugu cye kigihari.

Impunzi ziri muri komini bugendana zigiye guhambirizwa
Impunzi ziri muri komini bugendana zigiye guhambirizwa

Gaston Sindimwo umwe mu byegera bikuru bya perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza avuga ko nta murundi ukwiye kongera kuba impunzi muri icyo gihugu, ndetse ngo abarundi bari mu nkambi iri muri komini ya Bugendana bagiye guhambirizwa bajye mu buzima busanzwe.

Yagize ati:”Ntidushaka ko komini ya Bugendana ikomeza kubamo inkambi, kuko byerekana ko tukiri mu ntambara. Ubu dufite amahoro n’umutekano bihagije icyo twifuza ni ukugera ku iterambere naho ibijyanye n’inkambi z’impunzi imbere mu gihugu tugomba kubisezerera”.

Gaston Sindimwo icyegere cy'umukuru w'igihugu
Gaston Sindimwo icyegere cy’umukuru w’igihugu

Indundi.com itangaza ko Gaston Sindimwo  adahakana ko abanyagihugu bagifite ibikomere by’intambara, gusa akabahamagarira kwitabira ibikorwa by’iterambere kugira ngo biyibagize ibikomere bafite.

Iyi nkambi ya Bugendana yashyizwe ku musozi wa Mukoni muri komini Bugendana mu ntara ya Gitega, ikaba ituwemo n’abarundi bacitse ku icumu mu gitero cyabaye kuri uwo musozi wa Mukoni mu mwaka w’1996.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU