Mu gihe mu Rwanda ubworozi bw’ingurube buri kugenda butera imbere umunsi ku wundi, kuri ubu hamaze gushyirwaho ihuriro ry’aborozi b’ingurube mu buryo bwa kimwuga.

Shirimpumu Jean Claude umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi b’ingurube bya kimwuga ku rwego rw’igihugu

Iki gikorwa cyabaye kuri iki cyumweru Bwana Shirimpumu Jean Claude watorewe kuyobora iri huriro akaba asanzwe ari mu borozi b’ingurube bakomeye igihugu gifite, avuga ko iri huriro rije kubakemurira ibibazo bikubiye mu byiciro bitatu.

Yagize ati”Iki ni igikorwa gikomeye cyane, ni igikorwa twifuje kuva kera iri huriro rije gukemura ibibazo birimo kubona icyororo, kubona isoko rizima rihoraro ubundi umuntu yazaga akaguha igiciro yishakiye, ikindi cya gatatu ni ubuvigizi, gukorera ubuvugizi aborozi b’ingurube hagati yabo na Leta ndetse n’abikorera,  cyane cyane ibibazo biri muri uyu mwuga”.

Jean Claude Shirimpumu watorewe kuyobora iri huriro ry’aborozi b’ingurube ku rwego rw’igihugu, avuga ko ubusanzwe ubworozi bw’ingurube butari buhagaze nabi nubwo abantu benshi batari babwitayeho.

Shumbusho Felecien umukozi muri RAB

Shumbusho Felecien umukozi ushinzwe kuvugurura ubworozi no kongera umusaruro muri RAB, avuga ko kuba iri huriro rigiyeho ari umurongo mwiza wo gufashirizamo aborozi b’ingurube babigize umwuga.

Yagize ati:”Kuba iri huriro rigiyeho ni ibintu byiza cyane, byagoranaga kuba umuntu yashaka uko afasha aborozi b’ingurube ntabone inzira zo kubinyuzamo kubera ko wasangaga nta huriro bafite, iki gikorwa rero ni cyiza kije gukemura ibintu byinshi”.

Kugeza ubu bamwe mu borozi b’ingurube bya kimwuga bavuga ko bagikomerewe no kubona amabagiro ahagije y’ingurube. Ishusho rusange y’ubu bworozi iragaraza ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingurube zirenga miliyoni.

Iri huriro ry’aborozi b’ingurube bya kimwuga ku ikubitiro rikaba ritangiranye abanyamuryango bagera  kuri 24.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU