Umuhanzi Muneza Christophe uzwi ku izina rya Christopher kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017 yashimishije abakunzi be ubwo yabamurikiraga alubumu ye nshyashya yise Ijuru rito ku munsi wabakunda witiriwe St Valantin.

Christopher

Christopher ari mu bahanzi bakunzwe cyane bitewe n’ibihangano bye bikunzwe n’imbaga y’abantu benshi ndetse bakaba banamugaragarije urukundo maze bitabira ibi birori bye byabereye kuri Radisson Blue benshi bazi nko kuri Convetion Center aho kwinjira byari ibihumbi 50,000 ku bakundana ndetse n’ibihumbi 30,000 ku muntu umwe.

Christopher

Uyu muhanzi yafashijwe na Bruce Melody ndetse na King James, hamwe n’umushyushyarugamba Nkusi Arthur washimishije abitabiriye ibi birori.

Bruce Melody
Bruce Melody
King James nawe yataramiye abakunzi be
King James nawe yataramiye abakunzi be
Arthur
Arthur wari umushyushyarugamba

Christopher wari umushyitsi mukuru yaririmbiye abakunzi be indirimbo ze zakunzwe n’abanyarwanda batari bake harimo nka Habona, Abasitari, Ijuru Rito n’izindi nyinshi.

Christopher

Christopher

Christopher
Aba ni abaririmbyi bamufashaga

Abari bitabiriye ibi birori bahagurutse maze buri wese abyinana n’umukunzi we bishimira umunsi w’abakundana bari bizihije.

Christopher
Abakundana babyinanye indirimbo zitandukanye za Christopher
Christopher
Bafashe n’ifoto ya Selfie y’urwibutso

Christopher yashyize hanze alubumu ye ya mbere yise Habona tariki ya 15 Gashyantare 2014 akorera muri Serena Hotel yi Kigali.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU