Bamwe mu baraturage bo mu karere ka Gicumbi, baravuga ko ubuyobozi bw’aka karere bwanoza serivise za VUP, ibyiciro by’ubudehe ndetse ko bajya bageza imihigo kare ku baturage.

VUP n'ibyiciro by'ubudehe mu byifuzwa ko byakemurwa umwaka utaha
VUP n’ibyiciro by’ubudehe mu byifuzwa ko byakemurwa umwaka utaha

Izi ngingo zitandukanye nizo zaje ku mwamba, ubwo bagiraga ikiganiro nyunguranabitekerezo ku ruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo. Iki kiganiro cyabereye mu murenge wa Rutare abatuye uyu murenge bikije ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe na VUP muri gahunda zikigose imitangire ya serivise.

Bamwe bati:”Njyewe nk’umuturage, njyewe icyo nshaka nuko amafaranga ya VUP yoherejwe yagera ku muturage wese noneho tukaba abambere muri Gicumbi”.

Undi ati:”Icyo nifuza ko cyakosoka mu mwaka utaha, nuko uburengenzira bw’umuturage bugomba kubahirizwa ijana ku ijana. Urugero nk’abantu bari mu cyiciro cy’ubudehe cya gatatu  ariko bakagombye kuba bari nko mu cya kabiri”.

Madam Benihirwe Charlotte umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage
Benihirwe Charlotte umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwizeza abaturage ko buzashyira mu bikorwa ibyifuzo byabo ariko na bo bakagira uruhare muri ibyo basaba akarere. Madam Benihirwe Charlotte umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage arasaba abaturage guhindura imitekerereze yo kumva ko bagomba guhora mu cyiciro kigomba gufashwa, bakishyiramo akanyabugabo ko kumva ko gufashwa atari indangagaciro z’umunyarwanda.

Yagize ati”Reka mbizeze ko tuzabikosora ariko na bo bazadufasha, kudufasha ni gute kudufasha nuko bitabira izo gahunda zose twahoze tuvuga kuko hari igikorwa cyo kugira ngo abantu batange ibikorwa, bizajya mu igenamigambi ry’umwaka utaha ari naho tuvoma ya mihigo kuko byose ntabwo twabigira imihigo,  ariko rimwe na rimwe ugasanga abaturage batitabira, ikindi ni ugusobanuza aho abantu badasobanukiwe hose  mbasabe rero kwitabira gahunda z’inama z’umudugudu n’izindi nama zitumirwa ndetse na gahunda yo ku wa gatatu yo gukemura ibibazo by’abaturage ibera ku rwego rw’umudugudu“.

Benihirtwe Charlotte akomeza avuga ko bagifite ikibazo mu byiciro by’ubudehe gusa ngo hari ibyo bamaze gukora.

Ati:”Turacyafite ikibazo koko mu byiciro by’ubudehe hari ibitaranoga, ariko ngira ngo twari twagerageje kuza turongera turabikosora nubwo bitari byakemuka byose ngo birangire, ariko dusabe n’abaturage imihigo tunahiga umuntu ahige kumva ko akwiriye kuba mu cyiciro kimwe ajya mu kindi azamuka”.

Kugeza ubu ikibazo cy’ibyiciro cy’ubudehe, si ikibazo cy’umwihariko mu karere ka Gicumbi gusa , nyuma y’aho ibyiciro by’ubudehe bisohoke mu mwaka ushize hakurikiyeho gahunda yo kujurira ku batari baranyuzwe n’ibyo babaga bisanzemo. Bamwe mu baturage bavuga ko amakuru bagiye batanga yari ahabanye n’ibyo imashini yasohoye abandi bakikoma inzego z’ibanze kutandika amakuru mpamo yabaga yatanzwe n’abaturage.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU