Ni byiza ko ukundana n’umuntu ukwiyumvamo kugirango urukundo rwanyu rukomeze kugenda neza nta makimbirane ari hagati yanyu, ibi bizatuma murambana ndetse mube ikitegererezo muri bagenzi banyu, hamwe n’ibi ibintu wakorera umukobwa ukamutwara umutima.

Dore ibintu wakorera umukobwa ukamutwara umutima we wose

Ibi ni ibintu wakorera umukobwa akarushaho kugukunda cyane

  1. Mubwire ko ari umuntu w’agaciro mu buzima bwawe ndetse ko umubuze hari icyahungabana muri wowe. Aha ngo bituma yumva ko umukunda by’ukuri kandi akanabyirata mu bandi.

2. Mwereke ko umwitaho ugaragaza uruhare rwawe mu bintu bimushimisha.

Urugero niba uziko akunda kureba filimi, shaka agafilimi keza umubwire ko wakamuzaniye, hanyuma mukarebane kabone nubwo byaba bitagushimisha ariko umwereke ko muri kumwe azishima.

3. Mubwire ko ariwe utekereza kandi ukanitaho mbere

Mbese ko umutekereza mbere y’abandi bose kandi ko uzahora uharanira icyamushimisha iteka. Gusa ngo ni byiza igihe cyose ubikoze akabibonera mu byo ukora kurusha kubimubwira. Kora ikintu ku buryo abibona kurusha kumukorera ibintu ari uko wabanje kumubaza ko ari ngombwa cyangwa se ko ugiye kubimukorera.

4. Niba mwari mufitanye gahunda agatinda cyangwa se akibagirwa ikintu runaka wimubwira nabi, ahubwo ihangane kandi ugerageze kumwumva, ibi ngo bituma abitekerezaho akumva ko aramutse abaye n’umufasha wawe wazajya ushobora kumwihanganira muri byinshi.

5. Mwoherereze ubutumwa bugufi bumukurura nko kumubwira ijambo “ndagukumbuye”, ndagutekereza,  ndagukunda,  Nsigaye nkwiyumvamo kurusha mbere, Nkurutisha abandi n’utundi tugambo twiza nk’utwo. Ibi ngo bizatuma amenya ko umuhoza ku mutima, kumukunda atari ibyo ushakisha.

6. Mwubahe, mubwize ukuri kandi umusangize ku mabanga y’ubuzima bwawe

7. Mutunguze impano utarindiriye iminsi mikuru n’indi minsi ashobora kuba yari yiteze ko umuha impano. Ngo si ngombwa ko ziba iz’agaciro ariko umushakire akantu ukamuhe mu gihe atari abyiteze. Ibi ngo bituma aseka, akanyamuneza kakamusaga ndetse akumva ko afite agaciro kuri wowe kuko uba wafashe igihe cyo kumutekereza.

8. Mwiteho nk’uw’agaciro, ube wamushakira akantu ko kumuha uziko akunda ariko adasanzwe amenyereye cyangwa se atabona buri gihe ku buryo yumva ko hari icyahindutse muri we kandi ko umwitaho iteka, ibi ngo bizatuma yumva ko adasanzwe.

9. Nyuzamo umutere n’umutoma, umubwire ibyiza umubonaho ariko ngo wirinde gukabya kuko ukabije byatuma yumva ko ushobora kuba nta rukundo uri kubikorana.

10. Ibuka kumusekera umwenyura kandi umuhanze amaso nta jambo uvuga, bityo ngo ibi bizatuma yumva ko kuba muri kumwe wabyishimiye kandi ko hari icyo bivuze mu buzima bwawe.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU