Imbuga nkoranyambaga ziri mu bintu biri gukoreshwa cyane murino minsi ndetse abashoramari batandukanye niho bamamariza ibikorwa byabo kugirango bimenyekane cyane.

Nubwo imbugankoranyambaga zisurwa, ntago ari zose, kuko hari imbuga zisurwa n’abantu benshi cyane kurusha izindi.

Uru n’urutonde rw’imbuga nkoranyambaga 5 zikunzwe ndetse zinakoreshwa cyane

1.Facebook

Facebook n’urubuga nkoranyambaga ruzwi na benshi ndetse runakunzwe, uru rubuga nirwo rwa mbere rusurwa cyane dore ko ku kwezi abantu basaga miliyari imwe n’ibice mirongo itanu n’icyenda (1.59 billion) aribo bayikoresha naho abasaga miliyari imwe (1) bakiyandikisha ku rubuga rwa Facebook buri munsi.

2.Twitter

Image result for people use twitter

Urubuga rwa Twitter ruzwi cyane nk’umuyoboro rusange uhuza abantu buri munsi kubera amakuru mashya arugaragaraho, ikindi kandi abantu bakundira twitter nuko utarenza inyuguti 140 igihe hari icyo ugiye gushyiraho bigatuma abantu basoma ibyo wanditse batarambirwa.

3.Google

Image result for people watch google in phone

Google+ nayo ikoreshwa n’abantu benshi, akarusho noneho yafunguye porogaramu ya Google Buzz ikaba yaratumye irushaho gusurwa cyane.

4.Youtube

Image result for people watch youtube in phone

Youtube ikunzwe cyane n’abantu kuko niho wajya ukareba amashusho y’indirimbo zigezweho n’amafilimi, ukaba wana kurura amwe mu mashusho bitewe nayo wakunze.

5.Instagram

Image result for people use instagram

Instagram nayo n’imwe mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane kandi zikoreshwa n’abantu cyane bitewe nuko byorohera buri wese kuba yashyiraho amafoto n’amashusho ndetse ukaba wanabyoherereza n’inshuti zawe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU