Nyuma y’aho kuri uyu wa gatanu umujyi wa Kigali uraye ubonye meya mushya wasimbuye Monique Mukaruriza, Pascal Nyamurinda watorewe kuyobora uyu mujyi ngo yaba ategerejweho gushyiraho mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi gikomeje guhindanywa n’abubaka mu kajagari.

Hafashwe ifoto y'urwibutso
Hafashwe ifoto y’urwibutso

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka  yasabye Pascal Nyamurinda gufata iyambere mu kwereka abaturage aho bagomba gutura bagendeye ku gishushanyo mbonera rusange cy’umujyi wa Kigali.

Yagize ati:”Nyakubawa meya ikintu kihutirwa gihari gikenewe muri uyu mujyi wa Kigali kandi kidafite amikoro, uyu munsi dufite igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali nkuko wabivuze ariko icyo gishushanyo mbonera ni igishishanyo rusange gikeneye gukorwamo ibishushanyo bigaragaza imiturire…hari gahunda zari zatangiye nsaba yuko mu bintu byihutirwa mwazishyirimo imbaraga abanyarwanda batuye umujyi bakabona aho batura, bakabona n’ibyo bagomba kubaka aho bafite ibibanza byabo”.

Pascal Nyamurinda Meya mushya w'umujyi wa Kigali
Pascal Nyamurinda Meya mushya w’umujyi wa Kigali

Bwana Pascal Nyamurinda meya w’umujyi wa Kigali yatunze agatoki abaturage batuye mu mbago z’umujyi wa Kigali kutubahiriza igishushanyo mbonera cyawo, iki ngo kikaba kimwe mu byo azahangana na byo mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera.

Yagize ati:”Hari ingero zigaragara rimwe na rimwe zibangamira ibidukikije byo kudaha agaciro cyangwa se  kutarengera amashyamba  y’imisozi miremire ikikije umujyi wa Kigali…Igisubizo kuri iki kibazo ni ukwirinda aka kajagari kataraba kugira ngo birinde ingaruka dukumira  zitaraba”.

Kugeza ubu  abazi amateka ya gahunda yo guca akajagari mu mujyi wa Kigali, bavuga ko hashize imyaka irenga 40 havugwa guca akajagari  ariko ntibikorwe ababirebera ku ruhande bakavuga ko byaba biterwa n’ubunyangamugayo buke mu babishinzwe bamwe muri bo babaswe na ruswa.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU